Madamu Jeannette Kagame ashyigikiye ko abagore bo muri Commonwealth bajya mu myanya ifata ibyemezo

Madamu Jeannette Kagame ashyigikiye ko abagore bo muri Commonwealth bajya mu myanya ifata ibyemezo
Madamu Jeannette Kagame ashyigikiye ko abagore bo muri Commonwealth bajya mu myanya ifata ibyemezo

Madamu Jeannette Kagame aremeranywa na gahunda z’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), zijyanye no guha ubushobozi abagore n’abakobwa mu bijyanye n’ubukungu hamwe no kubashyira mu myanya ifata ibyemezo ku bibazo byugarije Isi.

Madamu Jeannette Kagame hamwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, ni bo bafunguye Inama y’Ihuriro ry’Abagore bo mu Muryango Commonwealth (CWF) kuri uyu wa Mbere, baje kwitabira Inama ya CHOGM iteraniye i Kigali muri iki cyumweru.

Iyi nama izafata imyanzuro yo gushyira abagore n’abakobwa mu buyobozi cyangwa mu myanya ifata ibyemezo, kubaha ubushobozi mu bijyanye n’ubukungu, guca burundu ihohoterwa ribakorerwa ndetse no kugera ku buringanire hamwe no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.

Madamu Jeannette Kagame agira ati “Tugomba kwiyemeza kuvuga ngo ‘Yego dufite abagore benshi mu myanya ifata ibyemezo, Yego, tuzagera ku bushobozi bw’abagore mu bijyanye n’ubukungu. Yego dufite uruhare mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe cyane cyane abagore n’abakobwa, kandi twese hamwe dushoboye, tugomba kandi tuzatsinda ihohoterwaa rikorerwa abagore n’abakobwa!”

Madamu wa Perezida wa Repubulika avuga ko bizagerwaho mu gukomeza ingamba z’iterambere, itangwa rya serivisi zinoze, guteza imbere imikoranire, kurwanirana ishyaka no gukora ubuvugizi, kwiga no gukora ubushakashatsi, byose bikajyana no kurwanya ubusumbane bushingiye ku gitsina.

Madamu Jeannette Kagame avuga ko hari imibare iteye inkeke igarukwaho muri iyi nama, harimo ikibazo cyo gushyingira abangavu no kubasambanya kugeza ubu cyibasiye ¾ (cyangwa 75%), by’abagore bari mu bihugu bigize umuryango Commonwealth.

Avuga ko Ihuriro ry’Abagore bagize uwo muryango riteranye mu gihe Isi yugarijwe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, ndetse n’izamuka rikabije ry’ibiciro, ahanini ryatewe n’intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya.

Madamu Jeannette Kagame avuga ko kuba u Rwanda rwarabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ngo byasabye ababohoye Igihugu kubanza kuvura abagore ibikomere biterwa n’ihungabana.

Inama ya CHOGM isanze u Rwanda rugeze kure gahunda yo kubakira abagore n’abakobwa ubushobozi, ndetse no kubashyira mu myanya ifata ibyemezo, aho 61.4% by’abagize Inteko Ishinga Amategeko ari abagore, 55% bakaba bagize Guverinoma.

Aha ni ho Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, ahera ashimira Leta y’u Rwanda kuba yarashyizeho Politiki ishingira iterambere ku buringanire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo.

Scotland na we ashimangira ko Ihuriro ry’Abagore muri Commonwealth, rigomba kwiga ku iterambere, Demokarasi no kubaka amahoro, byose bishingiye ku gushyira abagore n’abakobwa mu myanya ifatirwamo ibyemezo.

Yakomeje agira ati “Tugomba gushyira hamwe mu kurwanya ihohoterwa rigaragara mu rwego rw’imibanire na politiki. Tugomba twese hamwe guharanira gushyira bakuru bacu na barumuna bacu mu myanya ikwiriye yo kurwanya ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe, tugomba kandi guharanira turi hamwe, kubonera amahirwe nk’abagore n’abakobwa bo muri Commonwealth.”

Ihuriro ry’Abagore n’Abakobwa bo mu bihugu bigize Commonwealth riteraniye i Kigali kugira ngo ryegeranye ibyifuzo, bihita bigezwa ku bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bikoresha ururimi rw’Icyongereza, bazitabira inama ya CHOGM.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka