Madamu Jeannette Kagame arashima Umuryango ‘Segal Family Foundation’ wafashije benshi kwiteza imbere

Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko ibikorwa by’umuryango Segal Family Foundation, byatumye benshi bagera ku nzozi zabo, bagashobora gukora ibikorwa bifatika bibateza imbere.

Madamu Jeannette Kagame aganiriza abitabiriye iyo nama
Madamu Jeannette Kagame aganiriza abitabiriye iyo nama

Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 13 Nyakanga 2023, mu nteko rusange y’uwo muryango irimo kubera i Kigali.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Umuryango Imbuto Foundation na Segal Family Foundation, igira imikoranire myiza, aho icyo iyi miryango yombi ishyize imbere ari ukuzana impinduka nziza mu baturage.

Avuga ko ibyari ibitekerezo, byavuyemo ibikorwa byiza bigera ku bantu bo mu byiciro binyuranye.

Madamu wa Perezida wa Repubulika yasabye abitabiriye iyi nama gukomeza kuba umusemburo w’impinduka nziza, no kugira uruhare mu gukemura bimwe mu bibazo bigaragara muri iki gihe, birimo ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, ibiterwa n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’icyuho kiri mu bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Madamu Jeannette Kagame yakomeje ashimira uyu muryango n’abandi bafatanyabikorwa, kuba barakoranye na Imbuto Foundation muri gahunda zitandukanye, zigamije guhindura imibereho muri sosiyete.

Ati “Mwumvise ndetse mubana na Imbuto Foundation, mu ntego yayo yo gushyira itafari ryayo mu kubaka Igihugu kigaragaza impinduka. Twabanye muri uru rugendo, twese hamwe twashyizeho uburyo duhuriyeho bwo gufasha imiryango ishingiye ku baturage, kuba yaba umusemburo w’impinduka bifuza kandi bakwiriye.”

Madame Jeannete Kagame avuga ko ubufatanye bwatumye ibyari ibitekerezo bihinduka ibikorwa bifatika, bigira uruhare mu burezi buvuguruye, mu rwego rw’ubuzima, hagamijwe kuzamura imibereho y’abaturage.

Kimwe mu bintu byiza Segal Family Foundation yakoze, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko harimo no kugirira icyizere imiryango y’abafatanyabikorwa itandukanye yo mu Rwanda, iyobowe n’bagore n’abakobwa.

Ati “Bashyitsi bacu ndagira ngo mumfashe kwishimira ko kuba hafi kimwe cya kabiri cy’imiryango ikorana na Segal Family Foundation mu Rwanda iyobowe n’abagore, Igihugu cyacu nacyo mu buryo bungana cyubakiye ku bagabo n’abagore, mu rwego rwo kugera ku ntego zacu z’iterambere.”

Madame Jeanette Kagame yagaragarije abitabiriye iyi nama ko amategeko n’ingamba z’u Rwanda mu bijyanye n’uburinganire, bigenzurirwa hafi n’urwego rw’Igihugu rushinzwe iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye, birengera amahame y’uburinganire mu nzego zose, uhereye ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ingengo y’imari y’Igihugu kugeza ku kiruhuko gihabwa umubyeyi mu nzego zose, ndetse no kurinda abagore n’abakobwa ihohotera rishingiye ku gitsina.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Segal Family Foundation, Andy Bryant, yavuze ko uyu muryango ufite intego zo gukomeza kuzana impinduka muri Afurika hagendewe kuri gahunda z’ibihugu bitandukanye.

Yakomeje ashima ibikorwa bya Imbuto Foundation, kubera impinduka wazanye muri sosiyete nyarwanda, ashimangira ko ari umufatanyabikorwa ukomeye w’umuryango akorera.

Iyi nama yitabiriwe n’abantu baturutse mu bihugu 37 byo hirya no hino ku Isi.

Segal Family Foundation ni umuryango ukora ibikorwa bigamije kuzamura imibereho y’abaturage. Washinzwe n’Umunyamerika Barry Segal wari umaze imyaka 40 ari umuyobozi mukuru w’uruganda rukora ibikoresho by’ubwubatsi, Bradco Supply, aho yashakaga gukora ikintu gishya cyagirira abatuye Isi akamaro.

Ubwo Barry Segal yageraga bwa mbere ku Mugabane wa Afurika mu 2007, mu bihugu yasuye icyo gihe harimo n’u Rwanda.

Mu 2022 uyu muryango waje ku mwanya wa 2 mu gutanga inkunga nyinshi muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka