Madamu Jeannette Kagame arasaba abagize AERG gutegura neza ejo hazaza habo
Ubwo yasozaga amahugurwa y’iminsi itatu y’abanyeshuri bibumbiye mu muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside (AERG), Madamu Jeannette Kagame yabasabye gutegura neza ahazaza ha bo.
Muri uwo muhango wabereye ku cyicaro cy’umuryango AVEGA-AGAHOZO mu karere ka Rwamagana tariki 06/10/2013, Jeannette Kagame yavuze ko uburyo abana b’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakomeje kwitwara haba mu masomo no mu buzima busanzwe bitanga icyizere ku gihugu cyose.
Yavuze ko bitangaje kuba nyuma y’iyo Jenoside hari urubyiruko rufite imbaraga kandi rutanga icyizere cy’ahazaza, by’umwihariko hakaba hari abakobwa bafite ababyeyi bishwe muri Jenoside ariko bakaba bibeshejeho kugeza ubu.
Yasabye abanyeshuri ba AERG bashoje ayo mahugurwa kugira icyerekezo gihamye cy’ubuzima, kugira ngo bazabashe kugira intsinzi mu masomo ya bo.

Madamu Jeannette Kagame yanasabye abo banyeshuri gukora cyane, kugira ngo abagifite umugambi wa Jenoside bazabone ko ibibi bifuriza u Rwanda bidakwiye kandi batabigeraho kuko imyumvire y’Abanyarwanda yahindutse.
Yagize ati “Mwanyuze mu buzima bubi, ni byiza ko mwiteguye kuzana impinduka. Hari ingorane nyinshi imbere yanyu, ariko ntimugomba gutakaza icyizere, mugomba guhangana na zo”.
Jeannette Kagame yanakomoje ku kibazo cy’inda zitateguwe zagiye zituma bamwe mu banyeshuri bava mu ishuri, avuga ko abanyeshuri badakwiye kwitwaza ikibazo cy’ubukene ngo bumve ko ari iturufu yatuma batwara cyangwa batera inda zitateguwe.
Ati “Mukwiye kubaho mu buzima bufite icyerekezo kandi busobanutse. Birababaje kuba bamwe muri mwe batarabashije gukomeza amasomo ya bo kubera inda zitateguwe. Mugomba kumenya kuvuga yego ku kintu cyiza kandi mu kamenya kuvuga oya ku kibi. Mukomere kandi mutegure ahazaza heza”.

Umufasha wa Perezida wa Repubulika yanasabye abo banyeshuri kwiga amasomo yose, abibutsa ko ubu bitakiri nka mbere aho byafatwaga nk’aho hari amasomo yagenewe abagabo gusa.
Yanasabye abo banyeshuri kudapfusha ubusa inkunga bahabwa na Leta, abibutsa ko hari igihe bizaba ngombwa ko bimenya ubwabo iyo nkunga itakiriho.
Abo banyeshuri bashimye inkunga Leta itahwemye kugenera imfubyi za Jenoside, ikaba yaratumye babasha guhangana n’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo mu gihe cya Jenoside, nk’uko byavuzwe na Martine Umuhoza, umwe mu bitabiriye ayo mahugurwa.
Umuhango wo gusoza ayo mahugurwa witabiriwe n’abayobozi batandukanye bo muri guverinoma barimo na minisitiri w’uburezi, Dr. Vincent Biruta.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza kdi birashimishije kubonako harumuntu ukurinyuma yifuza iterambere ryawe kdi natwe tuzaharanira gutera intambwe igimbere kdi ikizere cyirahari ntitugomba guheranwa nagahinda imana idushoboze kdi bazakomeze baduhore hafi kuko ntamwanucuka kumubyeyi( ndavuga impanuro zabo ntituza zinuba)
ni byiza ariko mbona ziriya nama zikorwa n’abacitse ku icumu gusa harimo ivangura! bajye baganiriza n’abandi dore hari abari kumwe na perezida umwaka ushize