Madamu Jeannette Kagame arahurira na Perezida Trump mu masengesho yo gusengera Amerika

Madamu Jeannette Kagame ari mu ruzinduko i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ku butumire bw’icyo gihugu, aho ari bwitabire ibirori n’amasengesho yo gusabira igihugu mu muhango uzwi nka “National Breakfast Prayer”.

Madame Jeannette Kagame arageza ijambo ku bitabiriye igikorwa cyo gusengera Amerika
Madame Jeannette Kagame arageza ijambo ku bitabiriye igikorwa cyo gusengera Amerika

Ni umuhango ngarukamwaka uba ku wa kane w’icyumweru cya mbere cya Gashyantare, kuva mu mwaka wa 1953. Uyu muhango witabirwa buri gihe na Perezida wa Amerika, Madame Jeannette Kagame arawuhuriramo na Perezida Donald Trump.

Muri uyu muhango abanyapolitiki, abacuruzi ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta barahura bagasabana bagamije kumenyana no gusangira baganira ku biteza imbere igihugu.

Ni ibiganiro binatumirwamo abayobozi bakomeye baturuka hirya no hino ku isi, akaba ari muri urwo rwego mu by’uyu mwaka batumiye abaturuka mu bihugu bisaga ijana barimo na Madamu Jeannette Kagame.

Byitezwe ko kuri uyu wa 8 Gashyantare 2018, ku isaha ya saa munani zo mu Rwanda, Madamu Jeannette Kagame nawe aza guhabwa umwanya akageza ijambo ku bitabiriye ibyo birori ndetse akanasengera icyo gihugu n’abari muri ibyo birori.

Si ubwa mbere Madamu Jeannette atumirwa muri uyu muhango kandi akabihabwamo ijambo. Ubwo yari yo muri 2014 yasobanuriye ababyitabiriye u Rwanda n’imiterere yarwo ndetse n’amateka yarwo by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Asobanura aho u Rwanda rugeze rwiyubaka, icyo gihe Madamu Jeannette Kagame yavuze ku u Rwanda rugizwe n’ibintu bitatu by’ingenzi yise 3G ari byo “Gorillas, Governance and Gender” (ingagi, imiyoborere n’uburinganire n’ubwuzuzanyeha gati y’abagabo n’abagore).

Madamu Jeannette Kagame y’ifashishije ingagi nka kimwe mu bintu bidasubirwaho byagombye kubera ba mukerarugendo impamvu yo gusura u Rwanda, anagaruka ku miyoborere myiza nka kimwe mu nkingi zituma u Rwanda ari kimwe mu bihugu bitekanye kandi abantu bagendamo bisanga.

Yanagarutse ku buringanire n’ubwuzuzanye mu rwego rwo kugaragaza uburyo u Rwanda rufata abaturage bose kimwe bityo rukaba nta n’umwe rusiga inyuma mu nzira y’iterambere rurimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nukuri amasengesho niyo nkingi yubuzima aracyenewe mu isi yose.

joseph yanditse ku itariki ya: 8-02-2018  →  Musubize

gusenga borakiza

alias yanditse ku itariki ya: 8-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka