Madamu Jeannette Kagame agiye guhemba Inkubito z’Icyeza
Kuri uyu wa 24 Gicurasi, Madamu Jeannette Kagame arahemba abanyeshuri b’abakobwa 123 batsinze neza kurusha abandi ibizamini bya Leta by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024.

Ni ibirori bibera mu Ntare Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo aho Madame Jeannette Kagame ashimira muri rusange abanyeshuri 471 bagize icyiciro cya 20 cy’Inkubito z’Icyeza ari baturutse mu gihugu hose.
Muri abo, 123 bahize abandi baraherezwa ibihembo na Madame Jeannette Kagame ubwe, mu gihe abasigaye bazashyikirizwa ibihembo byabo ku bigo by’amashuri baturukamo.
Inkubito y’Icyeza ni gahunda y’Umuryango Imbuto Foundation yatangijwe na Madamu Jeannette Kagame mu 2005, hagamijwe gushimira abana b’abakobwa baba batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy’amashuri abanza n’ayisumbuye.

Muri iyi gahunda ngarukamwaka, Imbuto Foundation hamwe n’abafatanyabikorwa bayo, batanga ibihembo ku bakobwa babaye indashyikirwa baturutse hirya no hino mu gihugu.
Bahabwa ibihembo bitandukanye birimo ibikoresho by’ishuri, n’ amahugurwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga ku barangije amashuri yisumbuye.
Muri gahunda y’uyu mwaka yo guhugura no gufasha abanyuze muri iyo gahunda, abakobwa n’abagore b’Inkubito z’icyeza basabwe kubyaza umusaruro amahirwe bafite, kugira amahitamo mazima, inshuti nziza ndetse no guharanira gukorera ku ntego.

Muri rusange kuva mu 2005, abakobwa barenga ibihumbi birindwi nibo bamaze guhembwa na Imbuto Foundation.
Muri uyu mwaka imbuto Foundation yahembye abana 471 batsinze mu byiciro bitandukanye by’amashuri, bari kwiga mu mashuri atandukanye mu gihugu, mu gihe mu mwaka ushize hari hahembwe 951.

Hahembwa kandi umwana wahize abandi muri buri karere uba urangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu turere mirongo itatu tugize igihugu.
Harahembwa n’abana b’abakobwa batanu bahize abandi kuri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali.










Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|