Madame wa Perezida wa Benin yasuye ibikorwa bya Isange One Stop Centre
Madame Claudine Talon wa Perezida wa Benin, uri mu ruzinduko rw’iminsi itanu rw’akazi mu Rwanda, aherekejwe na Madame Jeanette Kagame basuye ibikorwa bya Isange One Stop Centre iherereye Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

Iki gikorwa cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Ugushyingo 2016, cyari kigamije kumusangiza imikorere ya Isange One Stop Centre ndetse n’akamaro kayo, nk’uko Dr C.P Nyamwasa Daniel uyobora iki kigo yabitangaje.
Yagize ati "Nk’uko mubizi Isange One Stop Center ni ikigo cyakira abana n’abagore bakorewe ihohoterwa, bagafashwa kuvurwa, bakagirwa inama, bagahabwa ubutabera, bakanafashwa gusubira mu buzima busanzwe byose bikorwa ku buntu.
Ibi ni byo twasangije uyu muyobozi, tumwereka n’ibyo bamwe mu bahuye n’ihohoterwa bamaze kugeraho , babikesha ubufasha bwa Madame Jeannette Kagame.
Nyuma y’uru ruzinduko Madame Claudine Talon yakomereje urugendo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aho yagiye kunamira imibiri isaga ibihumbi 250,000 ihashyinguye.








Kigali Today ikomeje kubakurikiranira uru ruzinduko.
Ohereza igitekerezo
|