Madame Rwakazina yatorewe kuyobora FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gasabo

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal ni we watorewe kuyobora umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gasabo, akaba yungirijwe na Rwamurangwa Stephen wari usanzwe ari we Perezida(Chairman) ku rwego rw’akarere.

Rwakazina Marie Chantal ni we watorewe kuyobora FPR mu Karere ka Gasabo
Rwakazina Marie Chantal ni we watorewe kuyobora FPR mu Karere ka Gasabo

Rwakazina Marie Chantal yahereye ku mudugudu atorwa ubu akaba ageze ku karere. Madame Rwakazina yizeza abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, ko azakora uko ashoboye hagahangwa imirimo izagabanya ubushomeri mu mujyi.

Ati "Tuzateza imbere imibereho myiza ishingiye ku murimo. Umurimo ni wo shingiro ryo kugira ngo umuntu wese abashe kwiteza imbere".

Avuga kandi ko azashyira ingufu mu isuku n’umutekano kugira ngo Umujyi wa Kigali urangwe n’isuku, kandi ugaragare ko ari umujyi utoshye, wishimirwa n’abawugendamo ndetse n’abawutuyemo.

Mu bindi ateganya harimo gushyira imbaraga mu gushakira abatuye mu manegeka n’abatishoboye icumbi no kubahihiriza igishushanyo mbonera cy’umujyi (Master Plan).

Izindi nzego zikomeye muri FPR-Inkotanyi zatorewe abayobozi muri Gasabo, ni Urugaga rw’urubyiruko ruyobowe na Munyurangabo Evode, ndetse n’Urugaga rw’abagore ruyoborwa na Musayidire Irène. Munyurangabo yavuze ko bagiye guhangana n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko kikaba kirazira mu Karere ka Gasabo.

Munyurangabo Evode yatorewe kuyobora urugaga rw'urubyiruko
Munyurangabo Evode yatorewe kuyobora urugaga rw’urubyiruko

Musayidire watorewe kuyobora urugaga rw’abagore we yavuze ko agiye gushakira abagore imishinga ibateza imbere no gushyira imbaraga mu mugoroba w’ababyeyi aho udakorwa bakawitabira. Avuga ko azanakangurira abagore kwizigamira.

Amatora y’Umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Gasabo yitabiriwe n’abayobozi b’inzego zo hejuru barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Richard Sezibera.

Mu Karere ka Kicukiro na ho, Dr Nyirahabimana Jeanne usanzwe ayobora ako karere n’Umuryango FPR-Inkotanyi muri ako karere, ni we wakomeje kugirirwa icyizere.

Amatora nk’aya mu Karere ka Nyarugenge ategerejwe gukorwa kuri iki cyumweru tariki 09 Kamena 2019.

Musayidire Irène yatorewe kuyobora urugaga rw'abagore bo muri FPR muri Gasabo
Musayidire Irène yatorewe kuyobora urugaga rw’abagore bo muri FPR muri Gasabo

Buri mpera z’icyumweru (weekend) muri aya mezi ya Gicurasi na Kamena 2019, Umuryango FPR-Inkotanyi uba uri mu gikorwa cy’amatora yo gusimbuza abayobozi bawo barangije manda y’imyaka ine, guhera ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’intara n’Umujyi wa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka