Madame Jeannette Kagame yibukije abagore ko bagomba kwishakamo ibisubizo

Madame Jeannette Kagame yabwiye abagore ko ari bo bagomba kwishakamo ibisubizo bakoresheje amahirwe bafite ngo bateze imbere umuryango.

Madame Jeannette Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bagore bari bitabiriye iyi nama
Madame Jeannette Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bagore bari bitabiriye iyi nama

Yabivuze mu ijambo yagejeje ku bagore bari bitabiriye inama nkuru idasanzwe y’ihuriro ry’abagore bari mu muryango FPR Inkotanyi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Ugushyingo 2017.

Yabivuze ubwo yagarukaga ku kamaro k’amarerero y’abana (ECD) yatangiye kubakwa mu midugudu, abasaba kubigiramo uruhare.

Yagize ati “Dukwiye gushaka ibisubizo mu mahirwe dufite twakoresha mu nshingano zacu zo kwita ku muryango. Navuga nk’ikoranabuhanga, ECD, iki ni ikintu cy’ingirakamaro cyane kuko nta kintu giteye ubwoba nko kugenda utazi aho wasize umwana wawe.”

Arongera ati “Ibyo byose ariko ntibikwiye kutubuza inshingano zo kurera, kwita ku muryango no kubaka igihugu. Ni ngombwa guhindura imyumvire muri byose tugashaka ibisubizo byorohereza abantu, bisakara kandi bikagabanya umwanya kuko igihe gihenda”.

Yavuze ko bakwiye gushyiraho uburyo bw’imikorere busobanutse, bwihutisha ibikorwa kandi ku buryo bunoze bigatuma za nshingano zubahirizwa nk’uko bikwiye.

Umwe mu rubyiruko rushamikiye kuri FPR Inkotanyi wo mu Murenge wa Ruli muri Gakenke yavuze ko kuba muri uyu muryango byatumye yigirira ikizere.

Ati “Ubu ndi umunyeshuri muri kaminuza, ariko nkurikije inama n’ingero nagiye mbona ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi, mfite gahunda yo kuzikorera aho gutegereza gushaka akazi kuko nabonye ko bishoboka.”

Iyo nama yanitabiriwe n’abagore bari mu mashyaka yo muri bimwe mu bihugu bya Afurika n’abo mu yandi mashyaka yo mu Rwanda, yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Impinduka zirambye, kutagamburuzwa no kwigira.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka