Madame Jeannette Kagame yatashye amacumbi yubakiwe abagizwe incike na Jenoside

Madame Jeannette Kagame yifatanyije n’Abanye-Huye gutaha inzu y’ibyumba 50 yitwa “Impinganzima” yagenewe gutuzwamo ababyeyi 100 bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Madame Jeannette Kagame ubwo yatahaga "Impinganzima" yagenewe abagizwe incike na Jenoside
Madame Jeannette Kagame ubwo yatahaga "Impinganzima" yagenewe abagizwe incike na Jenoside

Iyo nzu yubatse mu Murenge wa Mukura, mu Karere ka Huye, yayitashye ku mugaragaro kuri uyu wa kane tariki ya 29 Kamena 2017.

Iyo nzu yubatswe na Unity Club Intwararumuri, ishobora kwakira abantu 100 kuko icyumba kizajya kiraramo abantu babiri kugira ngo igihe umwe agize ikibazo baryamye undi abe yamutabariza.

Imaze gutuzwamo n’abagizwe incike na Jenoside 90, harimo abagabo batandatu, abo bacumbikiwe muri iyo nzu, hifujwe bitwa “Intwaza”.

Iyo nzu ije isanga izindi ebyiri na zo zubatswe na Unity Club, zatashywe ku itariki 03 Nyakanga 2016, zari zatujwemo abakecuru b’incike 15.

Imwe muri izo nzu ebyiri za mbere yahinduwe ivuriro naho indi ishyirwamo abasaza na bo bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Madame Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye umuhango wo gutaha amacumbi yubakiwe abagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi
Madame Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye umuhango wo gutaha amacumbi yubakiwe abagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi

Nyuma yo gutaha iyo nzu yatwaye Miliyoni zirenga 406RWf, Madame Jeannette Kagame yavuze ko Unity Club, abereye umuyobozi, yagize igitekerezo cyo kuyubaka kuko babwiwe ko hari abandi bakecuru n’abasaza b’incike bagera ku 100 bakeneye kwitabwaho by’umwihariko.

Yabwiye ababyeyi batujwe mu izo nzu ko, ukwihangana bagaragaje nyuma yo kubura abana babo n’imiryango yabo,byabateye imbaraga zo kubitaho.

Yazite ati "Byaduteye imbaraga zo kubahoza, byaduteye ishyaka ryo gukora ahacu n’ahanyu.”

Yakomeje ashimira abafatanyabikorwa agira ati “Ndabashimira ku bwitange n’ishyaka mugaragaza mu bikorwa byo gufasha aba babyeyi n’Abanyarwanda.”

Alvera Mukabaramba, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, yavuze ko bazaharanira ko "Intwaza" zigira ubuzima bwiza, bazigezaho ibikenewe mu mibereho yazo.

Ibi kandi byatangiye no kugaragara kuko ababyeyi bahatujwe bishimiye ko bavuye mu bwigunge babagamo mbere, ubu bakaba bamerewe neza.

Aya macumbi azatuzwamo abagizwe incike na Jenoside 100
Aya macumbi azatuzwamo abagizwe incike na Jenoside 100

Claver Mutarambirwa wavuye i Mugombwa, akaba amaze iminsi mike mu "Impinganzima" agira ati “Kuri njye byabaye nko kuva ku isi nkajya mu ijuru. Ubu ndagaburirwa, nkambikwa, nkitabwaho mu buryo bwose.”

Unity Club imaze kubaka amacumbi ya "Impinganzima” atanu, harimo iy’i Huye, i Nyanza, i Kamonyi, i Rulindo n’i Kayonza. Barateganya kubaka n’indi mu Karere ka Rusizi.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ababyeyi bagizwe incike na Jenoside 869 n’abandi b’incike ariko batabitewe na Jenoside 114.

Hamaze gutuzwa 162. Haracyari 821 bakeneye gutuzwa mu nzu zimeze nk’Impinganzima, muri bo kandi harimo 24 bakeneye gutuzwa byihutirwa.

Andi mafoto menshi kanda hano

Amafoto: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nejejwe no kwishimira ibikorwa bya UNITY CLUB INTWARARUMURI iyobowe na First Lady wacu jye byankoze k’umutima bituma mpindura izina rya family mbereye pere nyita INTWARARUMURI, ibi bikorwa hari icyo bihindura kubatisbimira ubuyobozi bwiza bwacu cg se ubumwe bwacu nk’abanyarwanda.

Vincent yanditse ku itariki ya: 2-07-2017  →  Musubize

Kuba umubyeyi mwiza ni uku bimera, ubundi ntamuntu wakita ku bibazo by’inshike atarabaye umubyeyi mwiza. Imana ihundagaze ho imigisha myinshi First Lady n’abandi bose bakoze ibishoboka ngo aba babyeyi basubizwe agaciro.

Sonia yanditse ku itariki ya: 30-06-2017  →  Musubize

genocide yatugize imfubyi abandi ibagira inshike, iyo hatazakubaho gahunza nziza za leta kandi nayo nziza, tuba twarazimye burundu.

mamy yanditse ku itariki ya: 30-06-2017  →  Musubize

Nta muntu wakoze ibikorwa byiza nkibi ngo Imana igire icyo imwima! Icyo nakifuriza First Lady ni uko Imana yakomeza kumushoboza, agakomeza gufasha abantu nkaba.

kalisa yanditse ku itariki ya: 30-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka