Madame Jeannette Kagame yasabye abana gutekereza ahazaza hakiri kare
Yanditswe na
Jean Claude Munyantore
Madame Jeannette Kagame yahaye umukoro abana wo kwandika intego bifuza kugeraho buri kwezi bakazanasuzuma ko zagezweho.

Madame Jeannette Kagame aganiriza abana
Uwo mukoro yawutanze ubwo yakiraga abana baturutse hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo kubifuriza Noheri nziza n’umwaka mushya muhire, kuri uyu wa 9 Ukuboza 2018.
Abaha uwo mukoro yagize ati "Mbahaye umukoro wo kugenda mukandika umuhigo wa buri kwezi, kandi mukanasuzuma ko wagezweho mufatanyije n’ababyeyi banyu, ni byo bizatuma mugera ku byo mwifuza".
Muri icyo gikorwa cyaniswe icyo gusangira n’abana, Madame Jeannette Kagame yanageneye impano buri mwana igizwe n’igikapu, amakaye, amakaramu, inkoranyamagambo, imipira yo gukina n’ibindi bakaba babyishimiye.
Andi mafoto







Amafoto: Plaisir Muzogeye
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|