Madame Jeannette Kagame yasabye abagore kwirinda kwigana imishinga y’abandi

Madame Jeannette Kagame yemereye ba rwiyemezamirimo b’abagore kubatera inkunga ngo bahangane n’imbogamizi bahura na zo, ariko abasaba kureka kwigana imishinga y’abandi kugira ngo bazamure uruhare rwabo mu mibereho myiza.

Yabibasabye ku mugoroba wo kuri uyu wa 21 Kamena 2019, ubwo yaganiraga na bo nk’uko bisanzwe biba buri mwaka, insanganyamatsiko y’icyo kiganiro muri uyu mwaka ikaba igira iti “Kugaragaza ahazaza ha rwiyemezamirimo w’umugore”.

Muri icyo kiganiro, Madame Jeannette Kagame yasangije abo bagore ibintu birindwi bagenderaho kugira ngo bagere ku byo bifuza.

Ibyo ngo ni ukugira intego zisobanutse, kwigirira icyizere, kwemera kwakira ko wagize intege nke, kwirinda kwihuza n’abantu bafite ibitekerezo bibi, gukora umushinga witekerereje ku giti cyawe, kwagura imikoranire no gukoresha igihe neza.

Akomeza agira ati “Ibi bizatuma mutunganya neza bizinesi zanyu, cyane ko imibare igaragazwa ku bijyanye n’ubushobozi (Capacity Assessment Report) ya 2018, yerekana ko 86% bakora bizinesi zigamije kuzamura imibereho yabo, muri bo 83% bakaba bagaragaza ko bakunda umurimo”.

Madame Jeannette Kagame arongera ati “Ni ngombwa rero ko dutangira kwiga kudakoporora bizinesi z’abandi. Niba umuntu atangije uruganda, icyiza ni uko abandi bamwegera bagakorana mu buryo babyumvikanyeho, aho kujya kwigana ibyo yitangiriye n’igitekerezo cye”.

Umuyobozi w’ihuriro rya ba rwiyemezamirimo b’abagore, Jeanne Françoise Mubiligi, avuga ko mu bagore bari muri bizinesi, benshi ari abinjiza duke.

Ati “Nibura abagore 33% bihangiye imirimo, ariko 93% muri bo bakora bizinesi ziciriritse zituma binjiza udufaranga duke”.

Muri icyo kiganiro, uwitwa Mireille Karera, rwiyemezamirimo uyobora ikigo cya Kora Coaching Group Ltd, avuga ko yaje gukorera mu Rwanda muri 2015 avuye i Dubai, yumva ko byoroshye.

Avuga ko mu myaka ibiri ya mbere yakoze bigenda neza ariko muri 2017, ngo bizinesi ye yaraguye yibaza icyamuzanye, ngo biba ngombwa ko ajya kugeza ikibazo cye ku rugaga rw’abagore ba rwiyemezamirimo, nyuma ngo baza kumuhamagara.

Ati “Nababwiye ko nkeneye inkunga muri bizinesi yanjye, nyuma numvise bampamagara bandangira aho njya kwitabira amahugurwa ku bijyanye n’umurimo. Ni yo mpamvu ubu ndi hano mbwira abandi bagore nti; abagore bagize ibyo bageraho bakorana n’abagore”.

Madame Jeannette Kagame yabwiye abo bagore ko azafatanya na bo mu gushakisha ibisubizo imbogamizi bahura na zo mu mishinga yabo, ariko abibutsa gukomeza kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse no kutariceceka.

Nyuma y’ibyo biganiro, abo bagore baboneyeho gusabana no gusangira ku meza na Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame, banasusurutswa n’umunyarwenya Arthur Nkusi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka