Madamu Jeannette Kagame yaganiriye na mugenzi we w’u Burundi ku iterambere ry’umugore

Madamu Jeanette Kagame yaganiriye na mugenzi we w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye watumiwe mu nama Mpuzamahanga yiga ku ruhare rw’abagore mu Iterambere (Women Deliver), irimo kubera mu Rwanda.

Ibiganiro byabo byabaye ku munsi wa kabiri w’iyi nama tariki ya 18 Nyakanga 2023 aho barebeye hamwe uburyo bwose bwo gukangurira abantu bafite umutima n’ubushake kugira uruhare mu guteza imbere uburinganire no kumva neza akamaro ko kwinjiza umugore mu iterambere.

Madamu wa Perezida w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye, akigera mu Rwanda yakiriwe ku mupaka w’u Rwanda n’abayobozi batandukanye.
Ni urugendo yakoze n’imodoka, aho yinjiriye mu Rwanda ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera.

Madamu wa Perezida w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye ni bwo bwa mbere ageze mu Rwanda nk’umugore wa Perezida w’u Burundi. Aje mu gihe umubano w’ibihugu byombi umeze neza muri iki gihe.

Ibiro bya Madamu wa Perezida w’u Burundi bivuga ko bombi baganiriye ku ngingo z’inyungu rusange.

Madame Jeannette Kagame na Madamu wa Perezida w’u Burundi Angeline Ndayishimiye, bombi bahuriye ku bikorwa byo guteza imbere abagore, abakobwa n’urubyiruko aho bashinze imiryango yita kuri ibyo bikorwa, Imbuto Foundation yashinzwe na Madamu Jeannette Kagame na Bonne Action Umugiraneza Foundation, ya Madame Angeline Ndayishimiye.

Mu nama ya Women Deliver 2023 yiga ku rugamba rwo kugera ku buringanire hagati y’umwana w’umuhungu n’uw’umukobwa Angeline Ndayishimiye yatanze ikiganiro ku kurengera uburenganzira bw’abagore bigendanye n’amasezerano azwi nka Maputo Protocol yo mu 2003 avuga ku burenganzira bw’umugore muri Africa.

Nyuma y’icyo kiganiro kuwa kabiri nimugoroba Angeline Ndayishimiye yahise asubira mu gihugu cye nk’uko bitangazwa n’ibiro bye.

Muri iyi nama ya ’Women Deliver’, Madamu Jeannette Kagame yatanze ibiganiro byibanda kuguteza imbere umugore ndetse no kwirinda ku muheza mu bimukorerwa.

Kuri uyu wa gatatu Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibiganiro bihuje inzego zitandukanye mu nama ya Women Deliver, aho izi nzego zaganiriye ku cyakorwa mu kuziba icyuho cy’abagore batagera ku mari.

Ni ibiganiro birimo abakora ubuvugizi ku iterambere ry’abagore, ibigo by’imari, abafata ibyemezo mu nzego zitandukanye.

Madamu Jeannette Kagame avuga ko ntawakwirengagiza uruhare rw’abagabo mu kurinda umugore no ku mushyigikira mu iterambere n’ubwo hari abagabo bafata umugore nk’udashoboye, bakagaragaza ibikorwa byo kumuheza.

Madamu Jeannette Kagame avuga ko umugore akwiye kugira uburenganzira bwo gukorana n’ibigo by’imari kugira ngo iterambere rigerweho ntawe usigaye inyuma.
Iyi nama izwi nka Women Deliver 2023 (WD2023), yitabiriwe n’abantu bagera ku 6,000 mu gihe abandi barenga 200,000 bayitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’iyakure.

Ibindi byaganiriweho n’abitabiriye iyi nama ni kuri gahunda yo guha uburenganzira umugore n’umukobwa, bwo kwifatira icyemezo ku bikorerwa umubiri we icyo bise ‘Umubiri wanjye, agaciro kanjye’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka