Madame Jeannette Kagame yaganirije Forbes Woman Africa ku ruhare rwa Imbuto Foundation mu iterambere ry’u Rwanda
Mu Kiganiro kihariye Madame Jeannette Kagame yagiranye n’igitangazamakuru mpuzamahanga cyitwa FORBES WOMAN AFRICA, yerekanye uburyo Umuryango Imbuto Foundation wagize uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Muri iki kiganiro yagaragaje uburyo u Rwanda ari igihugu gikwiye kureberwaho n’isi mu kwimakaza umuco w’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo, rukaba intangarugero mu buryo abaturage basenyera umugozi umwe bakiyubakira igihugu cyabo.
Umuryango Imbuto Foundatiom ni umuryango washinzwe na Madame Jeannette Kagame, akaba anawubereye umuyobozi w’ikirenga.
Mu myaka myaka 15 uyu muryango umaze wakoze ibikorwa bitandukanye biganisha ku iterambere ry’umwana w’umukobwa, ndetse n’iterambere ry’umugore muri rusange.
Forbes Magazine ni ikinyamakuru cyo muri Amerika cyamamaye ku isi, kikaba gisanzwe gikora intonde zitandukanye z’abantu bamamaye mu bikorwa by’indashyikirwa runaka.
Forbes ifite amashami atandukanye harimo ry’irya Afurika ari ryo ryiswe "Forbes Africa."
Turabagezaho ibikubiye muri iki kiganiro mu nkuru zacu zitaha.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibikorwa bya Imbuto Foundation ni indashyikirwa,byahinduye ubuzima bw’abana b’abakobwa benshi.
Umwana w’umukobwa yagize ijambo, umwana w’umukobwa ariga uko bishoboka, ibi byose ni ukubera ubuvugizi bwa Madamu Jeannette Kagame
Ibikorwa bya Imbuto Foundation birasobanutse rwose, nakomereze aho uwatangije iki gikorwa
Madamu wa President wa Republika akomeje kugira uruhare rutaziguye mu iterambere ry’igihugu cyane mukwimakaza uburinganire
Ndashimira cyane nyakubahwa First lady, ibyo akora byose Imana ijye imuha umugisha!