Madame Jeannette Kagame ntiyifuza ko hari ucikanwa n’impinduramatwara zazanywe n’ikoranabuhanga
Madame Jeannette Kagame atangaza ko abagore n’abagabo bakwiye kugerwaho n’impinduka zazanywe n’ikoranabuhanga, kugira ngo bose bagire uruhare rwo kubaka umuryango.

Yabitangaje mu ijambo ryo gutangiza ibiganiro by’abagore mu ikoranabuhanga "Women Summit", mu nama ya Transform Africa iteraniye i Kigali kuri uyu wa gatanu tariki 12 Gicurasi 2017.
Yagize ati "Twese hamwe dukore ku buryo nta wusigara inyuma muri izi mpinduramatwara zazanywe n’ikoranabuhanga , kuko zifite ubushobozi bwo gufasha imiryango yose, ikanazamura imibereho ya benshi ku isi."
Yasabye abitabiriye iyi nama ya Transform Africa gukorera ikoranabuhanga ubuvugizi, rigafatwa nka kimwe mu bikoresho biteza imbere uburinganire.
Yatanze urugero rw’u Rwanda twatangije gahunda ya mudasobwa kuri buri mwana "One laptop per Child", kuri ubu imaze gutanga mudasobwa ku bana bagera ku bihumbi 270.
Yavuze kandi ko, u Rwanda, rurangajwe imbere na Perezida Kagame, rwiyemeje gukuraho intera iri hagati y’abakobwa n’abahungu bitarenze umwaka wa 2020.

Minisitiri w’Umuryango n’Uburinganire (MIJEPROF), Esperance Nyirasafari, yavuze ko kugira ngo ibyaganiriweho muri iyi nama byubahirizwe hagomba kubaho ubukangurambaga no guha abakobwa amahirwe.
Ati "Hakwiye kubaho guha bose amahirwe, guhugura abakobwa n’abagore bafite ubumuga no guhanahana ubumenyi."
Muri iryo huriro ry’abagore kandi hahembwe umukobwa wahize abandi mu ikoranabuhanga mu marushanwa ya Miss Geek Africa, abaye ku nshuro ya mbere, kuko ubusanzwe ryari irushanwa rya Miss Geek mu Rwanda gusa.

Ruth Waiganjo wo muri Kenya niwe wegukanye igihembo cya mbere aza akurikiwe n’Abanyarwanda babiri, Leah Akimana waje ku mwanya wa kabiri na Delphine Micomyiza waje ku mwanya wa gatatu.



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|