Madame Jeannette Kagame arishimira uko abagore bitwaye mu guhangana na Covid-19

Madame Jeannette Kagame witabiriye inama ya gatanu ku Ihame ry’uburinganire n’imiyoborere yateguwe n’ikigo cya ‘Motsepe Foundation’, yavuze ko abagore bo mu Rwanda bagaragaje ko bashoboye, cyane cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ngo nk’uko bigaragara mu makuru abikwa muri za mudasobwa, abagore n’abakobwa bari bagize 80% y’abarokotse Jenoside.

Iyo nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, yateguwe n’umuryango ‘Motsepe Foundation’ wo mu gihugu cya Afurika y’epfo ukora mu bijyanye no gushyigikira imishinga igamije iterambere ry’abagore.

Ni inama yabaye kuri uyu wa 8 werurwe 2021, umunsi isi yose yizihiza umunsi w’umugore, ikaba yari igamije kureba uruhare rw’umugore mu guhangana n’ingaruka za Covid-19.

Madame Jeannette Kagame yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku bantu muri rusange, ku bukungu n’izindi nzego, ariko ngo kigira umwihariko ku bagore.

Gusa ngo nubwo bagizweho ingaruka zihariye n’icyo cyorezo, ariko ubu nabo ngo baragira uruhare rukomeye mu guhangana na cyo. Yongeyeho ko abagore b’Abanyarwandakazi bagiye bagaragaza ubutwari mu bihe binyuranye bagiye banyuramo, ndetse no muri iki gihe isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 ngo bakomeje kwitwara neza.

Madame Jeannette Kagame yanaboneyeho umwanya wo gushimira umuryango ‘Motsepe Foundation’ uruhare rwabo mu guhindura imibereho myiza y’abaturage binyuze muri gahunda bise ‘Ubuntu’.

Ku bijyanye n’ihame ry’Uburinganire Madame Jeannette Kagame yavuze ko uko abagore bafatwa byagiye bihinduka uko imyaka itambuka, kuko ubu ngo bari mu myanya ikomeye muri Guverinoma ndetse bagira n’uruhare rukomeye mu kuvugurura amategeko atandukanye no mu gutegura gahunda za Leta zinyuranye.

Yavuze ko ubu kubona abagore mu Nteko Ishinga Amategeko byaremye icyizere mu bagore n’abakobwa cyo kumva bashoboye, yongeraho ko ubu hariho abagabo bafungutse mu mitekerereze kandi batikunda ubwabo gusa, bikuyemo imyumvire ishaje kuko akenshi ari byo byazitiraga umugore ntagere ku byo yashoboraga kugeraho.

Yagize ati “Munyemerere ngire icyo mvuga ku bijyanye n’uburinganire mu Rwanda, abagore ntibiriwe bajya mu mihanda guharanira uburenganzira bwabo, ahubwo ubwo burengazira bwagezweho binyuze mu guhabwa umwanya ndetse n’amategeko yubahiriza ubwo burenganzira”.

Ati “Ibyo bikaba ari ibintu dushimira ubuyobozi bwacu, nk’uko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yigeze kubivuga ati ntidushobora kuvuga ko twahindura u Rwanda ku buryo burambye abagore batabigizemo uruhare, kandi ari bo bagize kimwe cya kabiri kirenga cy’abaturage”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka