Madame Jeanette Kagame arasaba ababyeyi gushyira imbaraga mu kurinda abana babo
Madame wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame yasabye ababyeyi ko batagomba kwibuka igihe cyarenze gusengera abana no kubafasha kwirinda icyorezo cya SIDA. Bibi yabitangaje ubwo yari mu gikorwa cyo gukusanya inkunga izagenerwa bamwe mu babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, cyateguwe n’umuryango wa gikirisitu wa CVX.
Yashimiye abanyamuryango ba ‘Communaute de Vie Chretienne (CVX)’ bagendera ku mahame y’urukundo n’ubwitange y’umutagatifu Ignace de Loyola, mu ijambo yabagejejeho ku mugoroba wo ku itariki ya 5/12/2014; ariko abasaba guhagurukira uburere bw’urubyiruko muri iki gihe.
Yagize ati “Hari umunyamuryango wa CVX wigeze kumbwira ati ‘ikibazo ni uko ababyeyi batangira gusenga ari uko abana bagize ibibazo, yambwiye ngo iyaba umuntu yatangiraga gusengera umwana kuva akimutwite’, koko iyaba twareraga kare ntidutegereze ko biba bibi ngo tubone gutangira gusenga.”
CVX ngo igomba gukangurira ababyeyi kwipimisha hakiri kare, gukurikirana abana, bakabaganiriza, bakareba inshuti bagendana, bakabafasha kwiha icyerekezo no gushyiraho ingamba zo kubarinda n’ubwo ngo bigoye kumenya uko bizagenda; nk’uko Madame Jeannette Kagame yabijeje ubufatanye n’umuryango ayobora wa Imbuto Foundation.
Mu gushimira umuryango wa CVX, Madame Jeannette Kagame yibukije imirongo ya Bibiliya, aho Imana isaba abantu kudakundana mu magambo gusa, ahubwo ngo bigomba kugaragarira mu bikorwa no mu kuri.
Mbere yo kwegeranya indi nkunga yo gufasha ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, Umuyobozi wa CVX, Mme Yvonne Umurungi yashimiye abamaze kwemera kwitanga barimo uruganda rwa AMEKi Color, ikigo cy’ubwishingizi cya Phoenix, Rwanda Motor, banki za Access na I&M, Sosiyete ya Logistics services, ishuri rya Green Hills Academy ari naryo ryabereyemo gukusanya inkunga, ndetse n’abantu ku giti cyabo.
Inkunga abanyamuryango ba CVX bemeye gutanga ishobora kuzagera kuri miliyoni zirindwi; ku buryo ngo uwo muryango uteganya kongera umubare w’ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ufasha, bakava ku 107, nk’uko byatangajwe na Visi Perezida wa CVX, Matilde Kayitesi.
Umushinga wa CVX witwa IREME, wita ku babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, haba mu bujyanama no kubaganiriza, gufatanya nabo gusenga, kubaha amafaranga make make yabafasha guteza imbere imishinga ibyara inyungu, ndetse no kubishyurira uburezi bw’abana babo.
Umwe mu bagenerwabikorwa witwa Nirere Jeannette yavuze ko yifuzaga urupfu akarubura kubera ubukene no kwiheba nyuma yo gusanga afite ubwandu, ariko kubera ubufasha bwa CVX, ubu we na bagenzi be bakorana mu bucuruzi bw’imyenda ya caguwa barakora bunguka, bakibeshaho.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
birakwiye kwgera aba babana n’ubwandu cyane noneho abakiri abana tukbafasha kwikura kuri iryo rungu kuko sibo baryiteye maze tukabasubiza mu buzima bushya biryoshye nk’ibi byakozwe n’aba b’i Huye