Madame Denise Tshisekedi yaruhijwe no kwakira amateka ya Jenoside

Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Kamena 2019, Madame Denise Nyakeru Tshisekedi, umufasha wa Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo, yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.

Madame Felix Tshisekedi yababajwe cyane n'urwo abana bishwe muri Jenoside
Madame Felix Tshisekedi yababajwe cyane n’urwo abana bishwe muri Jenoside

Aha ku rwibutso, Madame Denise Tshisekedi yakiriwe na Minisitiri w’umuco na siporo Esperance Nyirasafari, ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr. Bizimana Jean Damascene.

Nyuma yo gushyira indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi, Denise Tshisekedi yeretswe ibice bitandukanye by’urwibutso rwa Kigali, anasobanurirwa amateka ya Jenoside.

Muri uko gutemeberezwa, byagaragaraga ko Denise Tshisekedi yagowe no kwakira amateka ya Jenoside, kuburyo wabonaga ko afite integer nkeya.

Nyuma yo gusura urwibutso, Madamu Denise Tshisekedi yatanze ubutumwa bwanditse, agaragaza ko bigoye gusobanura ubwicanyi ndengakamere bwakorewe Abatutsi muri Jenoside.

Honore Gatera uyobora Urwibutso rwa Kigali asobanurira Madame Tshisekedi
Honore Gatera uyobora Urwibutso rwa Kigali asobanurira Madame Tshisekedi

Yagize ati “Nta gisobanuro na kimwe cyaboneka ku bwicanyi nk’ubu. Nifatanyije mu kababaro na buri wese wabuze abe muri kiriya gihe gikomeye mu mateka y’u Rwanda. Ndatekereza cyane ku bagore, abakobwa n’ababyeyi bahuye n’ihohoterwa iryo ariryo ryose. Amahoro y’Imana abane nabo”.

Mbere yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Madamu Denise Tshisekedi mu gitondo yari yabanje gusura ikigo cya ‘Isange One stop center’ giherereye ku Kacyiru.

Iki kigo gitanga ubufasha ku bagore n’abakobwa baba bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Madame Denise Tshisekedi yageze mu Rwanda mu gitondo cyo ku cyumweru, yinjiriye ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Kongo Kinshasa mu karere ka Rubavu.

Ku mugoroba wo ku cyumweru, yakiriwe ku meza na mugenzi we w’u Rwanda Madame Jeannette Kagame, aho yanamusezeranije kumushyigikira mu mushinga we yise ‘Plus Fortes’, ugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa muri Kongo Kinshasa.

Madame Tshisekedi, Minisitiri Nyirasafari n'umunyamabanga mukuru wa CNLG Dr. Bizimana Jean Damascene
Madame Tshisekedi, Minisitiri Nyirasafari n’umunyamabanga mukuru wa CNLG Dr. Bizimana Jean Damascene

Madame Tshisekedi yasuye kandi ikicaro cya One Stop Center

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka