M23 yiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ya ICGRL

Umuvugizi w’umutwe wa M23, Amani Kabasha, avuga ko bishimiye imyanzuro yafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa ICGRL ndetse M23 yiteguye kuyishyira mu bikorwa nyuma yo kuyibona.

Amani Kabasha avuga ko imyanzuro yafashwe na ICGRL yabafashije kuko Leta ya Kinshasa yari yaranze imishyikirano none ikaba yarayemeye, ikintu baha agaciro. Ati “twe dushaka amahoro niyo mpamvu dushyira imishyikirano imbere, hashize amezi 3 dusaba gushyikirana na Leta ariko yarabyanze kuba abakuru b’ibihugu barabibumvishije byaradushimishije."

Nubwo M23 yemera imyanzuro yavuye mu nama y’abakuru b’ibuhugu bigize umuryango wa ICGRL ivuga ko bategereje guhura na Leta ya Congo kugira ngo bamenye uburyo ibyo yemeye izabishyira mu bikorwa kuko kubyemera siko kubikora.

Kabasha avuga kandi ko basabwe kuva mu mujyi wa Goma kandi bazabikora bamaze kuganira na Leta, akavuga ko igikomeje gutera impungenge ari uko Leta itinza imibonano yo kumenya uko gahunda zagenda, ibi bikaba byiyongeraho ko ingabo za Leta Congo zirimo kwisuganya ahitwa Minova ngo zibatere.

Iki gitero gitegurwa n’ingabo za Leta ya Congo cyemejwe n’umuvugizi w’ingabo za Congo, Col Hamuli, wavuze ko ingabo zirenga 3000 ziri kwiyegeranya Minova kugira ngo zishobore kwambura M23 uduce yafashe.

Kigali Today yabajije umuvugizi wa M23 niba igihe bazaba bavuye muri Goma bazatwara abasirikare n’abapolisi bavuye muri Leta maze asubiza ko guhitamo ari ukwabo.

Yagize ati “twe ntidushyira abantu mu gisirikare ku ngufu, guhitamo ni ukwabo, uzabishaka azagumana natwe naho uzashaka kujya muri Leta ntitwamubuza nkuko abashatse aribo baje abatarabishatse bari mu ngo zabo".

Umujyi wa Goma umaranye ikibazo cy’amafaranga kubera ko abari abayobozi b’amabanki bahunze, ariko umuvugizi wa M23 yavuze ko taliki 26/11/2012 banki nkuru ikorera Goma yafunguye kugira ngo amakoperative aze gufata amafaranga ariko benshi ntibaje kuko bagifite
ubwoba bw’amakuru bumva yuko intambara ishobora gukomeza.

Umutwe wa M23 wasabwe kuva mu mujyi wa Goma ukajya kubirometero 20, uvuga ko uzabikora ariko uzajyana n’ibikoresho bya girikare wafashe birimo intwaro zikomeye za BM zirenga icumi n’amasasu yazo agera kuri contineri 25 hamwe n’amatoni menshi y’amasasu.

M23 nubwo yamaganwa n’amahanga abatuye umujyi wa Goma bayishimye imyitwarire kuko nta bikorwa by’ubujura n’ubusahuzi bwawubayemo ndetse amaduka ya bamwe bahunze arafunze kandi ararinzwe. Bamwe mu baturage bafite impungenge ko M23 niva mu mujyi ingabo za Leta zizabahohotera nkuko byumvikana Minova aho ngo zisahura amazu y’abaturage.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 1 )

Birababaje kumva abaturage bafite impungenge ku ingabo z’igihugu kwarizo zishobora kubasahura kandi bakabarindiye umutekano wabo nibyabo. Niba M23 itarabikoze nabo byakababereye ikitegererezo cy’umutekano w’abaturage mugihe umugi wa GOMA wagaruwe mumaboko ya Leta.

Pascaline yanditse ku itariki ya: 28-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka