M23 yavuze ko itashyira mu bikorwa amasezerano ya ICGLR itarayabona
Ubuyobozi bwa M23 bukomeje gutsimbarara ku cyemezo cyabwo cyo kuva mu mujyi wa GOma no kuwusubiza Leta ya Kinshasa, nyuma y’aho inama yahuje abakuru b’ibihugu bigize Inama Mpuzamahanga y’Ibiyaga Bigali (ICGLR), yari yayisabye kuva I Goma mu minsi ibiri.
Kigali Today yifuje kumenya impamvu ingabo za M23 zitarava muri uyu mujyi zari zimaze hafi icyumweru zifashe, kuko iminsi ibiri zari zahawe yamaze gushira, ubuyobozi bwayo buyitanhariza ko butaramenyeshwa ayo masezerano kugira ngo bushobore kuyubahiriza.
Amani Kabasha, umuvugizi wa M23, yatangaje ko n’ubwo bitangazwa ko hari imyanzuro ibasaba kuva mu mujyi wa Goma n’uduce bafashe, umutwe wa M23 utarabona imyanzuro yavuye mu biganiro kandi ko bazabanza kuyisuzuma.
Kabasha avuga ko icyo bashyize imbere ari ibiganiro kurusha intambara, kandi ko nabo ubwabo mbere yo gufata Goma babanje guhagarika imirwaniro basaba imishyikirano ariko ingabo za Congo zigakomeza kubarasaho.
Kabasha avuga ko gusabwa guhagarika intambara babikoze babyubahirije ariko intambara igakomezwa n’uko ingabo za Leta ya Congo zibatera bakazisubiza bikavamo gufata uduce dushya.
Bimwe mubyo M23 irega Perezida Kabila birimo kuba yarakoze uburiganya mu matora yabaye 2011, ntashyire mu bikorwa ibyo amasezerano yemereye CNDP 2009, birimo gucyura impunzi z’Abanyecongo baheze mubuhunzi.
Ibindi ni uguha uburenganzira Abanyecongo bavuga Ikinyarwanda, nk’ubwo ayandi moko afite no gushakira umutekano uburasirazuba bwa Congo no kwirukana FDLR.
M23 itunga agatoki bamwe mubayobozi ba Kinshasa kuba inyuma y’imitwe yitwaza intwaro mu Burasirazuba bwa Congo bagamije ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro n’amahembe y’inzovu.
Col Kazarama avuga ko Maj. Gen Tango fort wegujwe ku mwanya w’ubugaba bw’ingabo zirwanira k’ubutaka, afite ikipe y’umupira aha miliyoni y’amadolari ku kwezi ava mu bikorwa by’ubucuruzi butemewe, mu gihe abasirikare b’igihugu badahembwa.
M23 ivuga ko ibyo bifuza ko bihinduka aribyo gufasha igihugu kugera ku iterambere kuruta uko bayishinja gushaka gucamo igihugu ibice.
Minisitiri Mushikiwabo wari mu nama yaberaga Kampala, yatangaje ko u Rwanda rwifuza ko M23 ihagarika intambara ikava mu mujyi wa Goma, kandi ko imyanzuro yafashwe Perezida Kabila azayubahiriza akagirana ibiganiro n’umutwe wa m23 kuko yabisabwe n’ibihugu by’akarere.
Minisitiri Mushikiwabo yatangarije itangazamakuru ko u Rwanda nta ruhare rufite mu ntambara ibera mu Burasirazuba bwa Congo, ahubwo ruhangayikishijwe n’uko hagaruka umutekano.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Kigali today Muraho.
Njye mbona icyaba cyiza arai uko president wa congo ya girana imishyikirano n’ubuyobozi bwa M23. Aho kubona ikibazo ku Rwanda nk’igihugu gifasha M23.
Dont leave the place guys
Mr president kabila na cyure ibanyekongo baheze mu buhungiro, ubundi arecye gufatanya n’ interahamwe na FDLR mugisirikare cye ,maze arebe ko atagira amahoro