M23 yahagaritse intambara kubera uruzinduko rwa Ban Ki-Moon mu mujyi wa Goma
Inyeshyamba za M23 zatangaje ko zishyigikiye urugendo rw’umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye, Ban Ki-Moon, mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, butangaza ko buhagaritse ibikorwa by’imirwano kugira ngo itazabangamira uyu muyobozi wageze mu mujyi wa Goma kuri uyu wa 23/05/2013.
Ubuyobozi bwa M23 burasaba n’ingabo za Leta guhagarika kubagabaho ibitero nk’uko byatangajwe umuvugizi wa M23 urwego rwa politiki Amani Kabasha ku mugoroba wa tariki 22/05/2013.
Kubera intambara imaze iminsi itatu ibera mu nkengero z’umujyi wa Goma, byahwihwiswaga ko Ban Ki-Moon ashobora guhindura urugendo, ariko akaba yagaragaje ko azasura aka kagace kibasiwe n’intambara nyuma yo kugirana ibiganiro n’abayobozi bakuru ba Congo i Kinshasa taliki 22/05/2013.

Ban Ki-Moon mu ruzinduko rwe mu mujyi wa Goma biteganyijwe ko ahura n’abayobozi b’iyi ntara bazi neza ibihabera hamwe no gusura ibitaro byita ku buzima bw’abakorewe ihohoterwa muri aka gace.
Amani Kabasha akaba avuga ko M23 yari yasabye isinywa ry’amasezerano yo guhagarika intambara ariko Leta ya Kinshasa ikanga kuyasinya kugeza aho yongeye kubura imirwano taliki ya 20/5/2013.
Iyi ntambara iri kubera mu nkengero z’umujyi wa Goma yatumye bamwe mu baturage bava mu byabo bagahungira mu bice bitandukanye, barimo n’abari mu nkambi ya Mugunga ya gatatu bagera ku bihumbi 13 bavuye mu nkambi bagakwira imishwaro.

Iyi ntambara ivugwamo no kurashisha intwaro zikomeye hakoreshwa indege n’imodoka z’intambara zirasa kure zikarasa mu baturage.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Banyarwanda, imikino iri kubera ku baturanyi twagombye kuyamagana niba tukibuka imibabaro n’ingaruka ziterwa n’intambara, kandi dushobora no kuzandukirwa n’ibya muri DRC.
Banyarwanda, imikino iri kubera ku baturanyi twagombye kuyamagana niba tukibuka imibabaro n’ingaruka ziterwa n’intambara, kandi dushobora no kuzandukirwa n’ibya muri DRC.
Hari icyo ntarabasha kumva hanyuma se bahagaritse imirwano kubera KI-Moon cga kubera ko bagomba kuyihagarika n’ubundi..murasekeje pee!
Ban ki-moon yaje mubutembere sha. Naze n’iwacu areb’ingagi, n’abakobwa beza anywe n’amata y’inyambo. Ubundi asubire new york! (Conco &m23 )ntacyo yakemura kuko n’iby’iwabo muri korea byaramunaniye