M23 na Leta ya Congo bumvikanye, u Rwanda rwaruhuka kwakira impunzi - Ruvebana
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe gucunga ibiza no gucyura impunzi, Antoine Ruvebana, atangaza ko imishyikirano ya Leta ya Congo n’umutwe wa M23 nigera ku mahoro u Rwanda ruzaruhuka kwakira impunzi zihahungira kubera ihohoterwa bakorerwa.
Antoine Ruvebana avuga ko ibikorwa byo kwakira impunzi z’abanyecongo ziza ubutitsa bitwara umutungo igihugu ndetse bigatuma hari indi mirimo idindira.
Nubwo atavuze uko amafaranga agenda kuri izo mpunzi angana, hari ibikoresho byinshi bigenda ku kwakira izi mpunzi nko gukodesha ibibanza zakiriramo, imodoka izitwara, umukozi uzitaho, kuzigurira ibyo kurya n’amazi, ndetse na shiting zibamo.

Kuva taliki 19/12/2012 Minisiteri ishinzwe gucunga ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) yongeye gushyiraho ubufasha bwihuse mu kwakira izi mpunzi. Ku mupaka munini wa Rubavu hateguwe ahakirirwa impunzi, no guhabwa ubutabazi bw’ibanze n’imodoka igomba kuzitwara.
Umubare w’Abanyecongo bavuga Ikinyarwanda bahungira mu Rwanda ugenda wiyongera. Taliki 20/12/2012 haje izirenga ijana zisanga izindi zigera kuri 400 zari zimaze kugera mu nkambi ya Nkamira nazo zikoherezwa ku Kigeme.

Abahunga bavuga ko bahohoterwa n’ingabo za Leta zaje gukorera mu duce ingabo za M23 zavuyemo hamwe n’abarwanyi ba Nyatura bahohotera abaturage babambura ibyabo ndetse hakaba n’abafatwa ku ngufu.
Nta buyobozi bwa Leta, abikorera cyangwa imiryango itagengwa na Leta barashobora kwamagana ihohoterwa rikorerwa aba baturage, kandi ngo iyo bagiye ku buyobozi nka komini ntibitabwaho; nk’uko uwitwa Uwineza Esperance wavuye Mushaki abivuga.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|