M23 izava i Goma tariki 01/12/2012
Inama yahuje ubuyobozi bwa M23 n’uyoboye ingabo z’ibihugu bigize akanama mpuzamahanga mu karere k’ibiyaga bigari (ICGLR) yemeje ko M23 izava mu mujyi wa Gomam tariki 01/12/2012 saa yine za mu gitondo.
M23 yagombaga kuva muri Goma kuri uyu wa gatanu tariki 30/11/2012 ariko igihe cyongerewe kubera ko imyiteguro itararangira. Ngo ingabo ndetse n’abanyapolitiki ba M23 bagomba kugendera rimwe; nk’uko byatangajwe na Gen. Muhesi Godfrey ukuriye ingabo za ICGLR zigenzura imipaka y’u Rwanda na Congo.
Kuri uyu wa gatanu tariki 30/11/2012, hari abapolisi bavuye Bukavu baje muri Goma gucunga umutekano. Hari abatangiye gucunga umutekano ku kibuga cy’indege mu gihe M23 yatangiye kuzinga utwayo. Abasirikare ba M23 bazajya ahitwa Kibumba.

Umuryango w’Abibumbye wasabye M23 kurekeraho kwigarurira uduce tw’igihugu ndetse ukanava muri Goma. M23 yari yatangaje ko yifuza ibiganiro na Leta ya Congo ndetse Leta irabyemera ariko ntibirasobanuka uburyo bizagenda.
Umuvugizi wa Leta ya Congo aherutse gutangaza ko ibyo M23 isaba bidashoboka. M23 isaba ko imfungwa zose zirekurwa kandi hakabaho ibiganiro bihuza Abanyekongo bose ndetse n’abatavuga rumwe na Leta.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Abo bapolisi batwara kambambiri ku mikandara bazabishobora kweli?
Ariko mumbabarire nimvuga ko Goma igushije ishyano kabisa. bariya se kandi ngo niyihe Police!!!!!!!!!!!
Ahaha, uko bambaye! uko bareba! harahagazwe. naho se, ibi bikorwa byose bizashimwa nande ko twibanira nindashimwa. Rwanda wibabara, turiho kandi turagukunda. merci
Abapolice bagendana Silper kukibuno ubwo ni aba police cg?
Bagiye kwiba ntibagiye gucunga umutekano!
Mwitubeshya muvuga ngo abapolisi ba Congo biteguye kurinda umutekano ahubwo nimuvuge ko biteguye kwiba