Lt Gen. Mubarakh Muganga yitabiriye inama Nyafurika ihuza Abagaba b’Ingabo zirwanira ku butaka

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Lt Gen. Mubarakh Muganga, yitabiriye inama Nyafurika ngarukamwaka ihuza abagaba b’Ingabo zirwanira ku butaka, African Land Forces Summit.

Iyi nama yatangiye ku wa 8 Gicurasi ikaba igomba gusozwa kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023, i Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti "Addressing security challenges thru civil military partnerships" ugenekereje mu kinyarwanda bishatse kuvuga, kugaragaza ibibangamiye umutekano binyuze mu bufatanye bwa gisirikare.

Inama iheruka guhuza Abagaba Bakuru b’Ingabo zirwanira ku butaka muri Afurika, yabereye i Colombus Ironworks Convention Center, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi nama yabaye mu 2022, yari igamije guhugura aba Bagaba b’Ingabo zirwanira ku kubaka, ku kuba inzego zikomeye kandi zifite ubuyobozi buhamye.

Iyi nama nama yari yitabirwe n’abayobozi bakuru mu ngabo z’ibihugu bya Afurika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, harimo Maj Gen Andrew M. Rohling, Umuyobozi w’Ingabo z’Amerika mu Majyepfo y’Uburayi ndetse no muri Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka