Lt. Gen. Kayisari yoherejwe guhagararira u Rwanda muri Turkiya mu gihe Mujawamariya yagiye mu Burusiya

Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Turkiya yagizwe Lt. Gen. Cesar Kayisari, mu gihe Dr. Jeanne D’arc Mujawamaliya yoherejwe mu Burusiya naho Jean Pierre Kabaranga yoherejwe mu Buholandi.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 01/03/2013, niyo yabasabiye guhagararira u Rwanda ku mukuru mukuru w’igihugu, Perezida Paul kagame, wari uyoboye iyi nama, nk’uko abyemererwa n’itegeko nshinga ryavuguruwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116.

Lt. Gen. Cesar Kayisari yahoze ari umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, yarigeze no kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa).

Dr. Jeanne D’arc Mujawamaliya we yahoze ari Umukuru w’Ishuri rya Kigali rya Siyansi n’Ikoranabuhanga, naho Jean Pierre Kabaranga yahoze ari Umunyamabanga Uhoraho mu cyahoze ari Minisiteri y’Umuco na Siporo (MIJESPCO).

Bimwe mu bindi iyi nama yemeje ni Inama y’Abaminisitiri yemeje ni iteka rya Perezida rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Perezida No 55/01 ryo ku wa 02/11/2012 rigena ingano y’imishahara n’ibindi bigenerwa Abanyapolitike Bakuru b’Igihugu n’uburyo bitangwa.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze kutugezaho amakuru yihuse ariko mwagerageza kuyisoma mugakosora amakosa y’imyandikire.

Sam yanditse ku itariki ya: 2-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka