Lt. Gen Karake yarekuwe nyuma y’iteshwa agaciro ry’ubusabe bwo kumwohereza muri Espagne
Lt. Gen. Karenzi Karake Emmanuel ukuriye Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano mu Rwanda (NISS), yarekuwe n’urukiko rw’u Bwongeleza, nyuma yo gutesha agaciro ubusabe bw’ubutabera bwa Espagne bwashakaga ko yoherezwa kuburanira muri icyo gihugu.
Urukiko rwa mbere rwa Westminster Magistrates rwo mu Mujyi wa Londres n’abahagarariye inzego z’ubutabera za Espagne ubwo bamurekuraga kuri uyu wa mbere tariki 10 Kanama 2015, bagaragaje ko nta cyaha yakoze akurikiranwaho ku butaka bw’u Bwongereza na Espagne.

Ibi bishimangira ko nta mpamvu n’imwe yakagombye kuba yaratawe muri yombi ubwo yari mu Bwongereza mu butumwa bw’akazi ndetse n’urubanza ku iyoherezwa rye mu gihugu cya Espagne ntirwakagombye kuba rwarabayeho.
Leta y’u Rwanda yakiriye neza iki cyemezo cy’irekurwa rya Lt. Gen. Karake, nyuma y’ ibyumweru birindwi afatiwe mu Bwongereza akabanza no gufungirwa muri imwe muri gereza zikomeye zo muri icyo gihugu.
Lt. Gen. Karake yafashwe na Polisi y’u Bwongereza yitegura kurira indege ku Kibuga Mpuzamahanga cya Heathrow mu Bwongereza ku wa 20 Kamena 2015 ubwo yari asoje ubutumwa bw’akazi yari amazemo iminsi muri icyo gihugu.

Polisi y’u Bwongereza yamufashe ishingiye ku nyandiko zatanzwe n’umucamanza wo muri Espagne witwa Andreu Merelles mu 2008, zishinja abasirikare bakuru 40 bo mu Rwanda “ubwicanyi” mu Rwanda no muri Kongo-Kinshasa n’abakozi ba Medecins sans frontieres bo muri Espagne biciwe mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri.
Guverinoma y’ u Rwanda yamaganye izo nyandiko ivuga ko atari urubanza rw’umwe mu bayobozi b’igihugu, ikongeraho ko atari yo nzira nyayo yo gushaka ubutabera.
Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko izi nyandiko zishingiye ku kugoreka amateka akomeye u Rwanda rwanyuzemo, bityo ngo ni igitero cyagabwe ku gihugu, Guverinoma n’Abanyarwanda muri rusange.
Guverinoma y’u Rwanda itangaza kandi ko izi nyandiko ari igitutsi ku butabera, cyangwa se nk’uko byagiye bigaragazwa n’izindi nzego zitandukanye, ni “ikindi cyiciro gishya mu mateka y’u Rwanda kigaragaramo umugambi wo kugoreka amateka yemewe n’isi, guhimba ubwicanyi butabayeho, no gushyira icyasha ku mateka y’u Rwanda, ku buyobozi bw’ igihugu buriho ubu bwahagaritse Jenoside.
Polisi Mpuzamahanga (Interpol) yatesheje agaciro izi nyandiko zo guta muri yombi abayobozi 40 b’u Rwanda nyuma yo gusanga izi nyandiko zari zishingiye ku mpamvu za politiki.
Urukiko Rukuru rwo muri Espagne kandi na rwo rwatesheje agaciro izi nyandiko muri Mutarama 2015 kuko nta bimenyetso bifatika zagaragazaga, zikaba zaranyuranyaga n’ibiteganywa mu itegeko rya Espagne ku gukurikirana ibyaha ndengamipaka.
Nyuma yo gutabwa muri yombi, Abanyarwanda bo mu gihugu no hanze yacyo bakoze imyigaragarambyo bamagana igihugu cy’u Bwongereza cyafashe umusirikare mukuru wagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Leonard Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Congs to all Banyarwanda. This is a just war, fought by all Rwandans.
Congs to all Banyarwanda. This is a just war, fought by all Rwandans.
Imana ishimwe ubwo intwari yacu igarutse mu gihugu kubaka urwamubyaye, Ikinyoma gikubitiwe ahareba i nzega
Intwari ihora ari intwari! Kaze neza mu rwa kubyaye Afande K.K.!
Imbere y’abagome ntiwigeze ugabwa n’ubwoba ng’ugomere Gihanga n’igihugu.Aho rukomeye Wafoye umuheto wohereza ingobe iturubika inyangarwanda zikendereje inkike z’u Rwanda. Genda NTwari , mfura y’u Rwanda. Imbere ya Mereles ntiwasheshe urumeza, wahagaze gitore werekana ubudasa ko uri Ikirezi. Intwari K.K. Kaze neza.