Louise Mushikiwabo yashimiye Inkotanyi zabohoye Igihugu

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yashimiye Ingabo z’u Rwanda zabohoye Igihugu ubu Abanyarwanda baka babayeho batekanye.

Louise Mushikiwabo
Louise Mushikiwabo

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Mushikiwabo yavuze ko aho u Rwanda rugeze ubu mu rugendo rw’imyaka 28 rumaze rwibohoye biteye ishema ku Banyarwanda.

Yagize ati “Aho tugeze ubu mu rugendo rw’imyaka yo #kwibohora28 hateye ishema pe! Nubwo ari rya joro ribara uwariraye... Kuri uyu munsi rero baticumugambi mwatubereye ingabo, turabashimiye! Muri impamvu, ndetse muri n’impamba mu nzira ikiri imbere! Twikomereze imihigo bana b’u Rwanda!”

Mushikiwabo mu magambo yanditse avuga ko bitari byoroshye mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu no kwiyubaka mu myaka 28 ishize u Rwanda rwibohoye rukaba rugeze aho rugeze ubu.

Imyaka 28 irashize Abanyarwanda bishimira ko u Rwanda rumaze gutera imbere, mu mibereho myiza, mu bukungu, mu buvuzi no mu zindi ngeri zitandukanye. Abanyarwanda bashima ko umutekano Igihugu gifite uri mu bituma ibyo byose bigerwaho.

Kwizihiza umunsi wo kwibohora ni umwanya mwiza wo gutera ikirenge mu cy’abagize uruhare mu kubohora u Rwanda, ndetse bamwe muri bo bagatakaza ubuzima bwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka