Louise Mushikiwabo aracyakorera u Rwanda - Perezida Kagame

Amaze kwakira indahiro z’abayobozi bashya muri guverinoma no mu buyobozi bukuru bwa Polisi y’Igihugu, Perezida Paul Kagame yafashe umwanya asimira Madame Louise Mushikiwabo atorewe kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (OIF).

Perezida Kagame yavuze imyato Madame Louise Mushikiwabo
Perezida Kagame yavuze imyato Madame Louise Mushikiwabo

Perezida Kagame yagize ati "Mboneyeho umwanya mu izina rya Guverinoma no mu izina ry’Abanyarwanda bose gushimira Madame Louise Mushikiwabo.

"Ndamushimira akazi keza yakoze akorera igihugu cyacu, ndetse n’umwanya yatorewe wo kuyobora Umuryango Mpuzamahanga wa Francophonie. Ndanamushimira ko akidukorera kuko u Rwanda ruri muri francophonie."

Perezida Kagame yavuze ko adashidikanya ko Louise Mushikiwabo azuzuza neza inshingano ze nshya zo muri Francophonie, nk’uko atahwemye kuzuzuza neza mu Rwanda.

Mushikiwabo wari witabiriye uyu muhango yumvise ishimwe rya Perezida Kagame yuzura ibyishimo, amarangamutima aramurenga, arahaguruka arunama ashimira Perezida Kagame ku bw’iri shimwe amugaragarije.

Louise Mushikiwabo yakiranye ibyishimo n'umunezero ishimwe rya Perezida Kagame
Louise Mushikiwabo yakiranye ibyishimo n’umunezero ishimwe rya Perezida Kagame

Perezida Kagame yanateye akanyabugabo abandi bayobozi ababwira ko nabo bakomereza aho bagatera ikirenge mu cya mushikiwabo, ngo kuko ibyiza biri imbere.

Perezida Kagame yanashimiye abayobozi bacyuye igihe muri guverinoma ndetse anashimira abahawe izindi nshingano, abasaba gukomeza kunga ubumwe no kurushaho gukorera hamwe, hagamijwe inyungu z’abaturage.

Perezida Kagame yatanze ubu butumwa nyuma yo kwakira indahiro ya
Prof. Shyaka Anastase wasimbuye Francis Kaboneka, muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Sezibera Richard wasimbuye Louise Mushikiwabo muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga na Hakuziyaremye Soraya, wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda asimbuye Munyeshyaka Vincent.

Yakiriye kandi indahiro ya Ingabire Paula wasimbuye Rurangirwa Jean de Dieu muri Minisiteri y’ikoranabuhanga mu itumanaho no guhanga ibishya, iya Maj.Gen Albert Murasira wagizwe Minisitiri w’Ingabo asimbuye Gen. James Kabarebe na Solina Nyirahabimana wasimbuye Nyirasafari Espérance, muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

Yanakiriye indahiro za DCG Dan Munyuza , wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu na CP Felix Ntamuhoranye wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’Igihigu ushinzwe Ibikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Louise ni intwari ikomeye nabandi bagore bajye bamufatiraho urugeo

hategekimana yanditse ku itariki ya: 19-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka