LONI (UN) nishyireho akayo ubutabera bwihute – Valentine Rugwabiza
Intumwa y’u Rwanda Ihoraho mu Muryango w’Abibumbye (UN), Valentine Rugwabiza, yavuze ko Leta y’u Rwanda ibabazwa no kuba hari ibihugu by’ibinyamuryango bitagaragaza ubushake bwo guta muri yombi abashinjwa Jenoside babihungiyemo mu myaka 27 ishize, agasaba Loni gushyiraho akayo.

Madamu Rugwabiza yabivugiye mu Nama y’Umutekano ya UN ku wa Kabiri tariki 8 Kamena 2021, ari kumwe na Perezida akaba n’Umushinjacyaha wa (IRMCT), urwego rwasigaranye inshingano z’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), ubwo basobanuraga raporo yabo ya 18 igaragaza uko akazi kabo kifashe.
Rugwabiza yasabye inama y’umutekano ya UN kwita ku buryo bufatika ku kibazo cy’ibihugu bitagaragaza ubufatanye kuko ari yo nzitizi nyamukuru ituma urwego rwa IRMCT rudasohoza inshingano rwahawe.
Rugwabiza yibukije ko u Rwanda rwohereje ibirego birenga 1000 hirya no hino ku isi rusaba ko ibihugu bishyiraho akabyo mu guta muri yombi no gushyikiriza ubutabera abashinjwa Jenoside babihungiyemo, cyangwa se bikaboherereza u Rwanda, ariko kugeza ubu ibihugu byabikoze birabarirwa ku mitwe y’intoki.
Kugeza ubu hari ibirego 1.145 n’impapuro mpuzamahanga zisaba guta muri yombi abantu bashinjwa Jenoside baba mu bigugu 33 biri hirya no hino ku isi.
Usibye abo 33 bakidegembya mu mahanga, hari abandi batanu (5) urwego rwa IRMCT rwanzuye ko bagomba kugezwa mu Rwanda mu myaka 10 ishize ariko bakaba bakirukanka amahanga.
Intumwa y’u Rwanda Ihoraho muri UN yanashimye ibihugu bimwe na bimwe bitahwemye gukorana n’Ubushinjacyaha bwa IRMCT n’ubw’u Rwanda.
By’umwihariko, madamu Rugwabiza yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ishima Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wiyemeje gushyikiriza ubutabera abashinjwa Jenoside bari ku butaka bw’u Bufaransa.
Yashimye na Guverinoma y’u Bufaransa ubufatanye bwayo mu guta muri yombi Felicien Kabuga wabagayo, akaba umwe mu bateguye, batera inkunga, banashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Rugwabiza yanashimye icyemezo giheruka gufatwa n’ubutabera bw’u Bufaransa cyo gushyira muri Gicurasi 2022, urubanza rwa Laurent Bucyibaruta uba mu Bufaransa, na we akaba umwe mu bateguye Jenoside.
Leza Zunze Ubumwe za America, na zo Intumwa y’u Rwanda Ihoraho muri UN yazishimiye itabwa muri yombi n’iyoherezwa mu Rwanda rya ruharwa, Beatrice Munyenyezi muri Mata uyu mwaka, nyuma y’imyaka 27 yari amaze muri muri icyo gihugu.
Madamu Rugwabiza ati “Ibi bikorwa byose biragaragaza ko ubutabera bushoboka ahari ubushake bwa politiki bwo gufatanya mu gushyikiriza ubutabera abantu bose bagira uruhare mu bikorwa byibasira inyoko muntu”.
Ohereza igitekerezo
|