LONI ntigomba kurobanura abanyamuryango bayo - Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yasabye Umuryango w’Abibumbye gufata abanyamuryango bawo bose kimwe, kugira ngo intego yatumye ujyaho yo guhuza ibihugu yubahirizwe.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nzeli 2017, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye iteraniye ku cyicaro cyawo mu Mujyi wa New York muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.
Yagize ati “Umuryango w’Abibumbye ugomba gufata abantu bose ushinzwe kimwe ukanabubaha, kugira ngo intego yo gufasha abantu kugira ubuzima bwiza igerweho. LONI igomba gukoresha amafaranga ihabwa neza nta kuyasesagura.”
Yashimye Umunyamabanga mukuru wa LONI, António Guterres, uruhare agira mu guhindura imikorere y’uyu muryango atanga ingero za bimwe yashoboye gukora mu minsi ishize birimo gutangiza umushinga w’ivugururwa ry’Umuryango w’Abibumbye no gushakira umuti ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Yavuze kandi ko hagikenewe ingufu zihagije kugira ngo abatuye isi bahangane n’imihindagurikire y’ikirere, kubaka amahoro arambye no guteza imbere abaturage. Avuga ko amikoro agihari ariko imbaraga zo kubyubahiriza zo zikiri nke.
Yavuze ku guhuza isi binyuze muri internet yihuta ya Broadband, ndetse n’intego z’ikinyagihumbi zashyizweho na LONI kimwe n’icyerekezo cy’Afurika cya 2063. Asaba ko gukorana bya hafi ari bimwe mu bizafasha iyo mikorere kugerwaho.
Ati “Gukorera hamwe mu buryo bwubaka, biduha icyizere cyo gutegurira abana bacu ahazaza hababereye.”
Inkuru zijyanye na: Paul Kagame
- Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu wabyo muri AU
- Perezida Kagame asanga umuryango mpuzamahanga nta somo ukura ku bibazo uteza Afurika
- Perezida Kagame yasobanuye uko guha abaturage icyizere byatanze umusaruro
- Perezida Kagame yaganiriye na Perezida Macron ku bibazo byugarije Afurika
- Perezida Kagame yasobanuye uko indirimbo “Nda ndambara…” yamwongereye imbaraga
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
UN ijyaho muli 1945,yihaye intego yo gukuraho ibibazo isi ifite.Niyo mpamvu imbere ya Head Office yayo iba I New York,handitse amagambo yo muli Yesaya 2:4,havuga ngo:"Inkota zabo bazazicuramo amasuka".Nubwo UN yihaye gukuraho INTAMBARA mu isi,kuva UN yajyaho,habaye intambara nyinshi cyane zikomeye.
Nubwo ikoresha Budget irenga 15 Billions USD buri mwaka,nukuvuga 13 350 000 000 000 RWF,nta kibazo icyemura.Usanga UN ariyo guhemba ibifaranga byinshi gusa.Niyo mpamvu President TRUMP yayise " A club just to have good times".
Ese isi izakomeza igire ibibazo?OYA,kuko imana izashyiraho Ubutegetsi bwayo nkuko tubisoma muli Daniel 2:44.Ubwo butegetsi buzabanza bumenagure ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,noneho YESU abe ariwe uhabwa kuyobora isi yose,akureho ibibazo byose dufite (Ibyahishuwe 11:15).Nkuko Bible ivuga,UN nayo imana izayimenagura ku munsi w’imperuka.Bible yita UN "The Wild Beast".Abakristu nyakuri,aho kwizera UN,bizera Ubwami bw’imana dutegereje.
Niyo mpamvu YESU yasize adusabye KUBWIRIZA ubwo BWAMI kugeza igihe azagarukira ku Munsi w’Imperuka (Matayo 24:14).
MUZEHE wacu ibyakora byose biba birimo ubushishozi tujye tumwigiraho byinshi ndavuga nkatwe urubyiruko muri rusange
Nibyo Kagame najye abahanura kuko arabasha