LODA yahinduye uburyo bwo gufasha abantu kuva mu bukene

Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze(LODA) kivuga ko abatarava munsi y’umurongo w’ubukene (bakigenerwa inkunga y’ingoboka na VUP) basigaye ari 16%, ubu bashyiriweho uburyo bushya bwo gufashwa kugira ngo batazaraga abana ubukene.

Mu kiganiro LODA na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC) bagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatatu tariki 28 Ukwakira 2021, babasabye ubufatanye mu kwigisha abaturage no gutunga agatoki ahari amakosa ajyanye no kwangiza amafaranga Leta itanga muri VUP.

LODA ivuga ko kuva mu mwaka wa 2000/2001 kugera muri 2016/2017 ubukene bukabije mu Banyarwanda bwagabanutse kuva ku rugero rwa 40% kugera kuri 16%(ni ryo barura riheruka), kandi ko kugeza n’ubu benshi batarahinduka mu mibereho.

Imbonerahamwe ya LODA igaragaza uko ubukene n'ubukene bukabije byagiye bigabanuka mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2000 kugera muri 2017
Imbonerahamwe ya LODA igaragaza uko ubukene n’ubukene bukabije byagiye bigabanuka mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2000 kugera muri 2017

Leta itanga amafaranga agera kuri miliyari 67 ku mwaka avuye mu Ngengo y’Imari, akagenerwa gahunda zose zigamije kuvana abaturage mu bukene, ariko ngo hari abagenerwabikorwa bayakoresha ibitabateza imbere hamwe n’abayobozi batayafashisha abaturage bakennye.

Umuyobozi Mukuru wa LODA, Claudine Nyinawagaga yagize ati “Tugira abaturage bahabwa amatungo bakayagurisha n’ubwo hari n’abayobozi babikora, umuntu agahabwa ingurube cyangwa ihene ndetse n’ibiribwa akagurisha akagenda akayanywera. Hari n’abagurisha Girinka murabizi, akayigurisha amafaranga make cyane adakwiranye n’ikiguzi cyayo, ubundi akajya mu rwagwa, aha ni ho tubasaba ubufatanye mu kwigisha kugira ngo bahindure imyumvire.”

Umuyobozi Mukuru wa LODA, Claudine Nyinawagaga
Umuyobozi Mukuru wa LODA, Claudine Nyinawagaga

Nyinawagaga avuga ko abayobozi n’abandi bantu biha amatungo cyangwa amafaranga yagenewe abaturage batishoboye batazihanganirwa.

Yakomeje asobanura ko mu ngamba zafashwe harimo ko umuntu uzajya ahabwa inkunga y’ingoboka, itungo cyangwa imirimo ahemberwa muri VUP, agomba kuzajya agirana amasezerano y’imyaka ibiri n’ubuyobozi bw’ibanze, yemeza ko nyuma y’icyo gihe azagaragaza impinduka mu mibereho ye.

Abahabwa inkunga ya Leta kandi bagomba kugira ubakurikirana byibura umwe muri buri kagari, kugira ngo bajye bamugezaho ibibazo bagize, banagaragaza uko bateza imbere ingo zabo, haba mu kwizigamira no kugira imishinga y’iterambere, kujyana abana kwiga, kwishyura ubwisungane mu kwivuza ndetse no kwiteganyiriza.

Uwari Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Ignatienne Nyirarukundo ubu wagizwe Umujyanama Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, avuga ko abazahabwa inkunga ya Leta ari abayikwiriye koko, hashingiwe ku makuru ya buri muturage abitswe mu ikoranabuhanga.

Uwari Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ubu wagizwe Umujyanama Mukuru mu Biro bya Minisitiri w'Intebe, Ignatienne Nyirarukundo
Uwari Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ubu wagizwe Umujyanama Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Ignatienne Nyirarukundo

Yagize ati “Ubu nta kibazo tugifite cyo guhitamo (abagomba gufashwa) kubera ya makuru ari ahantu hatandukanye, mbere twagenderaga ku kuba umuntu yakubwiye ko atishoboye, wenda kuko wabonye mu maso ye asa n’utariye cyangwa yaranyweye urwagwa rwinshi, ntiwarebye kuri konti ye cyangwa n’ibyo bafite batabiriye ngo batekane, ariko ubu amakuru yose turayafite mu ikoranabuhanga”.

LODA na MINALOC bavuga ko muri mudasobwa za Leta habitsemo amakuru ajyanye n’umwirondoro wa buri muntu, ubwizigame bwe, imitungo afite, abana be niba biga, umushahara ahembwa n’ibyo akora, ku buryo byagora umuntu kumvisha ubuyobozi ko akeneye guterwa inkunga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka