Live - Uko Abanyarwanda bari kwizihiza Ubunani (Amafoto)

Hirya no hino Abanyarwanda bari kwizihiza Ubunani mu buryo butandukanye aho bamwe biyemeje gutangira umwaka mushya wa 2018 bari mu nsengero abandi bo bari mu birori.

Kigali

Kuri Kigali Convention Center, abahanzi batandukanye barimo Yami Alade, Sauti Sol, Bruce Melody n’abandi bari gutaramira abatuye umujyi wa Kigali babafasha kwizihiza Ubunani.

Kuri KCC baturikije ibishashi by'umuriro (Fireworks)
Kuri KCC baturikije ibishashi by’umuriro (Fireworks)

Abayoboke b’Itorero Redeemed rya Bishop Rugagi Innocent bizihije Ubunani bakora igitaramo cyo gushimira Imana, cyabereye ahahoze hitwa Camp Kigali.

Uko niko mu duce dutandukanye two muri Kigali byifashe

Mu gicuku, muri Gare ya Nyabugogo bari bigikata amatike y'abajya kurira Ubunani iwabo
Mu gicuku, muri Gare ya Nyabugogo bari bigikata amatike y’abajya kurira Ubunani iwabo
Aba biteguraga kujya kurira Ubunani mu kabyiniro
Aba biteguraga kujya kurira Ubunani mu kabyiniro
Uyu we babanje kumutera kashi mu kiganza kugira ngo abashe kwinjira mu kabyiniro
Uyu we babanje kumutera kashi mu kiganza kugira ngo abashe kwinjira mu kabyiniro
I Nyamirambo rwagiye mu muhanda rwizihiza Ubunani
I Nyamirambo rwagiye mu muhanda rwizihiza Ubunani

Huye

Abakristu Gatolika batuye igitambo cya misa (Te Deum) cyo gushimira Imana yabarinze mu mwaka ushize wa 2017 banayisaba kuzabarinda mu mwaka mushya wa 2018.

Bamwe mu batuye mu mujyi wa Huye, misa yo gushimira Imana bayikoreye muri Katedarali ya Butare.

Hano Abakristu bari bateraniye muri Katedarali ya Butare
Hano Abakristu bari bateraniye muri Katedarali ya Butare

Nyagatare

Muri Nyagatare naho abakristu bahisemo gutangira umwaka bari mu rusengero. Abasengera mu itorero ryitwa Eagle Vision Ministries bakoze igitaramo cyo gushimira Imana.

Abaririmbyi bo mu itorero Eagle Vision Ministries
Abaririmbyi bo mu itorero Eagle Vision Ministries

Rusizi

Abatuye mu mujyi wa Rusizi bahisemo gutangira umwaka mushya bataramirwa n’itsinda ry’abacuranzi ryitwa Machinary. Icyo gitaramo kiri kubera muri Keheda Hotel.

I Rusizi muri Hoteli Rubavu abacuranzi baturutse i Bukavu muri Kongo (DRC) bataramiye abaturage.

Mu Rusengero rwa Zion Temple Rusizi abayoboke barwo n’inshuti batangiriye umwaka wa 2018 mu rusengero bashima Imana.

Kamonyi

Abakristu Gatolika bo muri Paruwasi ya Ruyenzi bahisemo gutangira umwaka mushya bakora igitaramo cyo gushimira Imana cyakozwe n’amakorali atandukanye.

Muhanga

Uko niko i Muhanga bizihije Ubunani
Uko niko i Muhanga bizihije Ubunani
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mukarere Ka Rwamagana Nineza Kd Tubifurije Umwaka Mushya Muhire Wa2018

Akariza leira yanditse ku itariki ya: 2-01-2018  →  Musubize

umujyi wa kigali byari byiza kabisa abanyarwa mwese mbifuri umwaka mushya 2018

Didier yanditse ku itariki ya: 1-01-2018  →  Musubize

umujyi wa kigali byari byiza kabisa abanyarwa mwese mbifuri umwaka mushya 2018

Didier yanditse ku itariki ya: 1-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka