Leta zunze Ubumwe z’Abarabu zahaye u Rwanda ibikoresho byo kwa muganga birimo n’inkingo za Covid-19

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Nyakanga 2021, igihugu cya Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) cyahaye u Rwanda impano y’ubushuti’ igizwe n’ibikoresho byo kwa muganga bifite uburemere bwa toni icyenda, harimo n’inkingo zitavuzwe umubare.

Ambasaderi Alqahtani na Minisitiri Ngamije ubwo bahererekanyaga ibyo bikoresho
Ambasaderi Alqahtani na Minisitiri Ngamije ubwo bahererekanyaga ibyo bikoresho

Iyo mpano igizwe n’ibitanda by’abarwayi, imashini zifasha abarwaye Covid-19 guhumeka, hamwe n’inkingo nk’uko Minisiteri y’Ubuzima na Ambasade ya UAE mu Rwanda babitangarije Ikigo cy’Itangazamakuru RBA dukesha iyi nkuru.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije wagiye kwakira ibyo bikoresho, yavuze ko u Rwanda ruri mu rugamba rutoroshye rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, ariko ko bafatanyije n’ibihugu by’inshuti birimo Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.

Dr Ngamije yagize ati “Iyo habonetse inkunga nk’iyi iza kunganira ibyo Guverinoma iba yakoze nko kugura inkingo, abakozi, ibikoresho, tuba dushyira hamwe kugira ngo tubone uko twahashya iki cyorezo”.

Minisitiri w’Ubuzima yakomeje akangurira Abanyarwanda kumenya ko urukingo rwa Covid-19 rufite akamaro, ari na yo mpamvu ngo Leta irimo gutanga ubushobozi bwinshi kugira ngo izigure (inkingo).

Yagize ati “Turimo kuzigura, ikibazo ni uko abazikora batarakora nyinshi kugira ngo basaranganye abazikeneye bose, ariko amafaranga Leta yashoye mu kugura izi nkingo ni menshi kuko twemera ko urukingo rufite akamaro”.

Ambasaderi wa UAE mu Rwanda, Hazza Alqahtani, avuga ko uretse ubufasha batanze, umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’igihugu cye uzakomeza.

Ati “Iki (iyi nkunga) ni ikigaragaza ko Leta zunze Ubumwe z’Abarabu zifatanyije n’u Rwanda, ubuyobozi n’abaturage haba mu bihe byiza n’ibibi. Igihugu cyacu cyiyemeje gufatanya n’u Rwanda gushyira imbaraga mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, kandi Imana nibishaka tuzagitsinda burundu”.

Ambasaderi Alqahtani avuga ko impano bahaye u Rwanda mu kurwanya Covid-19 ari iya kabiri, ariko ko ubufatanye n’abavandimwe b’Abanyarwanda bukomeje.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ifite intego yo kuzaba yakingiye Covid-19 nibura 60% by’Abaturarwanda bose mu mpera z’umwaka utaha wa 2022.

Kuva mu kwezi kwa Werurwe k’uyu mwaka wa 2021 kugeza ubu, abamaze gukingirwa Covid-19 baragera kuri 425,000, kandi iyi gahunda ikaba ikomeje gukorwa buri munsi ku bitaro bitandukanye biri hirya no hino mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ntawahwema. Gushimira. Leta iyobowe nanyakubahwa president
Wacu imbaraga ahyira mububanyi
Namahanga kugirango abanyarwanda babehoneza. Gusa gahunda zihutishwe kuko ukobitinda
Niko abanyarwanda barushaho
Kujya mubukene bubi

salvator rugamba yanditse ku itariki ya: 25-07-2021  →  Musubize

Byiza cyane ariko twisabire Minisiteri abakora murwego rwubuvuzi bakwiye no kwitabwaho kuko amasaha bakoraga yabaye menshi ariko ntanamazi bahabwa ! Sinzi niba ari muturere hose ariko niko kuri Minisiteri icunge niba ayo mazi ntaho agarukira ntagere kubaganga bari gukora birenze uko bari basanzwe bakora ! Murakoze !

Xxxxxx yanditse ku itariki ya: 25-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka