Leta yitabaje amadini mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) hamwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bitabaje amadini n’amatorero kugira ngo yigishe kureka ibyaha no kudahishira abahohotera abana.

Abanyamadini basabye kwigisha abayoboke babo kuraka icyaha cyo guhohotera abana
Abanyamadini basabye kwigisha abayoboke babo kuraka icyaha cyo guhohotera abana

Izi nzego ziravuga ko imibare y’ibyaha byo guhohotera abangavu iruhasho kuzamuka buri mwaka, nubwo ibihano na byo byakajijwe.

RIB igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2016 kugera muri 2019 yakiriye ibyaha 8,663, ariko hakaba n’ibyagejejwe mu bushinjacyaha na byo byenda kungana nka byo.

Abagabo 7,598 ni bo bakurikiranyweho ibyo byaha, mu gihe abagore baregwa ubufatanyacyaha muri byo ari 224, nk’uko RIB ikomeza ibigaragaza.

Ibyinshi ni ibitaragejejwe mu butabera, kuko inama y’igihugu y’abagore igaragaza ko buri mwaka abangavu barenga ibihumbi 17 baterwa inda, kandi abenshi mu bazibateye bakaba batamenyekana.

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col. Ruhunga Jeannot, avuga ko badashoboye urugamba bonyine, ko ahubwo hanakenewe "imyitwarire ishingiye ku ijambo ry’Imana".

Umuyobozi wa RIB Col. Jeanot Ruhunga
Umuyobozi wa RIB Col. Jeanot Ruhunga

Ati "Hari n’imibare itamenyekana, ntabwo ubugenzacyaha n’ubutabera byakwishoboza kurwanya icyo cyaha cy’ihohoterwa, kuko habaho guhana ariko kikaba kidapfa gucika".

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, avuga ko bumwe mu buryo amadini agomba gukoresha mu kurwanya icyaha cy’ihohoterwa rikorerwa abana, ari ukwirinda kugiceceka.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, akaba n’umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Rwanda, avuga ko bagiye kujya mu bihe bidasanzwe byo kurwanya ihohoterwa, harimo ubukangurambaga bwo kutarihishira.

Agira ati “Iyo hagaragaye imibare nk’iriya, ni ibintu biteye ubwoba, ntabwo twagombye kuba turenzaho, ni yo mpamvu twatangaje ko hagomba kubaho ibihe bidasanzwe".

Hari umwe mu bapasitori utashatse kwivuga amazina, watangarije Kigali Today ko ku ruhande rw’abakirisitu, bashima gahunda yo kwigisha kwirinda ibyaha, ariko ko kugeza mu butabera umuntu wireze (watuye) icyaha cyo gusambanya umwana ngo bishobora kuzamugora.

Ubwo yatangizaga ibiganiro bihuje RIB n’abayobozi b’amadini n’amatorero, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yabasabye kubaka umuturage ufite imico imubuza gukora ibyaha.

Minisitiri Shyaka Anastase
Minisitiri Shyaka Anastase

Ati "Bigishe indangagaciro za kinyarwanda, bigishe ko umuryango ugomba kuba ingoro y’Imana ndetse ko abana ari ishusho y’Imana".

RIB na MINALOC bivuga ko bizakomeza iyi nama byagiranye n’abayobozi b’amadini n’amatorero, aho umwaka utaha bazaba basuzuma niba imibare y’abahohoterwa yaragabanutse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntacyo AMADINI yakora ku kibazo cy’abakobwa bahohoterwa.Mwibuke ko na Pastors batari bake basambanya abagore n’abakobwa.Imibare yerekana ko abakobwa bagera kuli 20 millions bali hagati y’imyaka 10-19 (teenagers) babyara nta bagabo bafite.Bamwe bajugunya abana,abandi bakiyahura.
Muli Afrika,abenshi baba “ibicibwa” iwabo.Umuti ni uwuhe?Kubera ko abantu bananiye Imana bakaba badashaka kureka ubusambanyi,Imana yashyizeho umunsi wa nyuma,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abantu bayumvira gusa.Abazarokoka bazatura mu isi izaba paradizo,nta kibazo na kimwe gihari.Niwo muti wonyine.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana,nukuvuga ubutegetsi bw’imana,aho kwiringira ko Leta n’Amadini aribyo bizakemura ibibazo isi ifite.

gatare yanditse ku itariki ya: 27-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka