Leta yakoze umunsi mukuru igeze ku muturage wa miliyoni wahawe amashanyarazi

Minisiteri y’Ibikorwaremezo(MININFRA) yagaragaje uwitwa Agnes Mukankuranga ko ari we muturage wabaye uwa miliyoni imwe mu bamaze guhabwa umuriro w’amashanyarazi, mu rugendo ifite rwo kuzaba igeze ku baturarwanda bose mu myaka itanu iri imbere.

Mukankuranga utuye mu mudugudu w’icyaro witwa Byange, mu Kagari ka Bushenyi, Umurenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana, avuga ko imibereho ye yari kuba imuruhije iyo atagira amashanyarazi mu rugo.

Ni umupfakazi wiciwe umugabo n’abana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba avuga ko yasigaranye umwana umwe kandi na we ngo yarakuze ntabwo bakibana mu rugo.

Uretse kumurinda ubwoba bw’umwijima wa nijoro, amashanyarazi ngo yamubereye umwunganizi usimbura umukozi wari kuba ajya gutashya inkwi ku gasozi akamutekera amafunguro.

Mukankuranga agira ati “Nahawe amashanyarazi mu kwezi kwa cumi kwa 2019, mbasha gutera ipasi, mfite umwana wampaye ‘Cuisinière’ ntekaho kuko yagiraga ngo mbone ikimfasha muri uru rugo rwa njyenyine”.

Ati “Noga amazi mbanje kuyashyushya, iyo nshatse guteka icyayi ndabikora, ndasohoka hanze nijoro singire ubwoba kuko haba habona, icyo ntetse ngihisha nta myotsi ingezeho, muri make imibereho yarahindutse!”

Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Amb Claver Gatete
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb Claver Gatete

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb Claver Gatete, avuga ko icyifuzo cya Leta ari uko abaturage bose mu gihugu nta kabuza ngo bazaba bahawe amashanyarazi mu mwaka wa 2024.

Minisitiri Gatete agira ati “Nta n’ubwo ari abaturage gusa bazahabwa umuriro w’amashanyarazi, ahubwo hari n’ibikorwa byose by’amajyambere birimo amashuri, amavuriro, ubuhinzi aho bufite inganda zitunganya umusaruro hose”.

Ati “Tumaze guha amashanyarazi ingo miliyoni 1.4, hasigaye izindi miliyoni 2.4, kandi turebye ingamba zihari turabona bizashoboka rwose nta kabuza”.

Yakomeje ati “Hari urugomero rwa nyiramugengeri ku Gisagara ruzatangira kuduha Megawati(MW) 70 muri Kamena uyu mwaka, mu mwaka utaha wa 2021 tuzabona izindi MW 56 ziva mu Kivu, ndetse ni na cyo gihe tuzabonera amashanyarazi ava ku Rusumo(azaba angana na MW 80)”

Ati “Undi mwaka ukurikiyeho muri 2022 nabwo tuzabona izindi Megawati(MW) 50, ndetse n’uzakurikiraho tuzabona MW 43, ibi bizanadufasha kugira ngo igiciro cy’amashanyarazi kigende kigabanuka”.

Umuyobozi mukuru wa REG, Ron Weiss
Umuyobozi mukuru wa REG, Ron Weiss

Ikigo gishinzwe ingufu (REG) kivuga ko kuri ubu u Rwanda rukirimo kubona MW 224 z’amashanyarazi, ariko ko mu mwaka wa 2024 ngo ruzaba rumaze kubona MW zirenga 500.

Iki kigo hamwe na MININFRA muri rusange bavuga ko uyu muriro ushobora no kuzaba mwinshi ku buryo u Rwanda rwazasagurira ibihugu bituranye na rwo mu karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka