Leta yahinduye uburyo bwo kubara agaciro k’umuganda

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) itangaza ko imikorere y’umuganda igiye kuvugururwa hagamijwe ko wajya ugera ku bikorwa bifatika bifitiye abaturage akamaro.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu, Vincent Munyeshyaka
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Vincent Munyeshyaka

Byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Vincent Munyeshyaka ubwo yitabiraga inama nyunguranabitekerezo y’Intara y’Amajyepfo, kuri uyu wa kane tariki ya 27 Mata 2017.

Akomeza avuga ko umuganda utazajya uba ari ibikorwa by’amaboko gusa kandi ngo ntuzongera kuba uw’abantu bakuze gusa. Ibyo bizatangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017-2018.

Agira ati "Umuntu wese ufite imyaka 18 kuzamura agomba kuwitabira."

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu avuga ko umuganda kandi ngo uzajya ukorwa mu buryo bwo gukemura ikibazo by’abaturage.

Atanga urugero avuga ko nko mu mudugudu hashobora kuba hari abantu badafite ubwiherero, avuga ko ibikorwa by’umuganda bishobora kwibanda ku kubwubaka cyangwa haba hari abatishobiye bakeneye gusanirwa inzu, bigakorwa n’ umuganda.

Kugira ngo ibi bishoboke, hazajya habaho igenabikorwa, hanyuma abitabira umuganda bamenye icyo bagomba gukora, ari na ho bazajya bahera bagaragaza agaciro k’ibyakozwe.

Agira ati "Ntabwo agaciro k’umuganda kazongera gufatirwa ku mubare w’abawitabiriye ngo bageraranye amafaranga bashoboraga kuba bakoreye ku munsi,ahubwo hazajya harebwa agaciro kagenewe icyo gikorwa, hanyuma hagenwe agaciro hakurikijwe aho kigeze."

Igenabikorwa ry’umuganda kandi ngo rizanafasha gukora bimwe mu byo abaturage bari bifuje ko byajya mu igenamigambi ry’igihugu ariko bikaba bitarabonewe ingengo y’imari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umuyobozi ibyo yavuze nukuri umuganda wubahirizwe

deo yanditse ku itariki ya: 27-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka