Leta ya Congo-Kinshasa mu ihurizo ryo guhangana n’ibicurane by’ibiguruka biri kuva Turukiya
Minisitiri ushinzwe ubuhinzi muri Kivu y’Amajyaruguru Carly Nzanzu Kasivita arasaba abayobozi bakora ku mipaka kuba maso, bagakumira buri muzigo urimo inyama z’inkoko zivuye muri Turukiya zanduye ibicurane by’ibiguruka.
Yabitangarije mu nama idasanzwe yabereye mu mujyi wa Goma kuri uyu wa gatatu tariki 24 Kamena 2015.

Minisitiri Kasivita yavuze ko inzego zikora ku mipaka muri Kivu y’Amajyaruguru zigomba kuba maso mu guhagarika inyama z’inkoko zivuye mu gihugu cya Turukiya, kuko bamaze kubona amakuru ko izo nyama zanduye ibicurane kandi zigeze mu Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo byagira ingaruka.
Yatangaje ko izi nyama zishobora kuzanwa muri Kivu y’amajyaruguru zinyuze mu Rwanda cyangwa muri Uganda, akavuga ko abazicuruza bashobora guhindura uburyo zitwayemo ku buryo asaba inzego zikora ku mupaka kuba maso.
Yagize ati “Izi nkoko zishobora kwinjira mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru zinyuze muri Uganda cyangwa mu Rwanda, turifuza ko inzego zikora ku mipaka zitwararika kuko ku nyama z’ibiguruka zinjira mu gihugu.”
Uyu mu Minisitiri yakomeje avuga ko ziramutse zinjiye muri Goma zanyura mu Rwanda ku mupaka muto cyangwa umupaka munini zahinduriwe ibyo zirimo, naho zinjiriye muri Uganda ngo zakwinjirira Rutshuru cyangwa Beni naho bakaba bagomba kuba maso.
Amakuru y’uko umuzigo w’inyama zifite ibicurane yamenyekanye tariki 2 Kamena 2015 ubwo byatangazwaga na Minisitiri ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu gihugu cya Turukiya ko hari inyama z’ibiguruka zoherejwe DRC kandi zishobora kuba zaranduye virus y’ibicurane y’ibiguruka.
Minisitiri wa Turukiya yatangaje ko uwo muzigo ufite ibiro 25.100 ukaba wari woherejwe na sosiyete yo mu bufaransa ikorera Turukiya mu Ntara ya Manisa.
Ubuyobozi bwa Congo mu guhangana nicyo kibazo, ikaba yafashe ingamba zo guhagarika ibicuruzwa by’inyama zikomoka ku biguruka biva mu gihugu cya Turukiya binjizwa muri RDC.
Ibicuruzwa bikomoka ku biguruka biva mu gihugu cya Turukiya biri ku mupaka cyangwa bigomba kugezwa ku mupaka wa Kongo hakaba hasabwe ko byangizwa.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|