Leta y’u Rwanda izakomeza gufasha impunzi z’Abanyekongo no kuzihora hafi

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, Antoine Ruvebana, yijeje impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi ya Kigeme ko Leta y’u Rwanda izazihora hafi ikazifasha uko ishoboye.

Ibi yabitangaje mu rugendo umunyamabanga wungirije w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ibikorwa bya kimuntu n’ubutabazi bw’ibanze, Valerie Amos, yagiriye muri iyi nkambi, kuri uyu wa Kane tariki 09/08/2012.

Nyuma yo kwirebera imibereho y’ubuzima bw’izi mpunzi no kumva ibibazo zihura nabyo mu buzima bwa buri munsi, Ruvebana yazisabye kudacika intege azizeza ko ubufasha buturutse kuri Leta y’u Rwanda.

Yagize ati: “Ni ukubibutsa yuko leta y’u Rwanda iri kumwe namwe. Ko izakomeza kubana namwe igihe cyose muzaba muri kino gihugu, igihe cyose muzaba mutarabona amahirwe yo gusubira mu gihugu cyanyu”.

Antoine Ruvebana, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Imicungire y'Ibiza n'Impunzi.
Antoine Ruvebana, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi.

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi ya Kigeme iherereye mu karere ka Nyamagabe, zagaragaje bimwe mu bibazo zihura nabyo birimo kutabona ibyo kurya bihagije, indwara zikunze guhitana abana bato no kuba abana babo batari babasha gukomeza amashuri yabo.

Valerie Amos, we yatangaje ko icyamuzanye ari ukureba uko izi mpunzi zibayeho, yongeraho ko hakenewe kongera kuganira n’abaterankunga kugira ngo haboneke andi mafaranga yo gukemura ibindi bibazo izi mpunzi zifite.

Ati: “Bigaragara ko dukeneye andi mafaranga”.

Ruvebana yatangaje kandi ko mu minsi mike impunzi zasigaye mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira zigiye kwimurwa nazo zikaza muri nkambi ya Kigeme. Ubusanzwe iyi nkambi ya Kigeme irimo impunzi zigera ku bihumbi 11.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka