Leta y’u Rwanda ishyigikiye iterambere ry’abamugaye – Minisitiri w’Intebe
Abafite ubumuga butandukanye bagaragaje ko bakibangamirwa mu buryo bunyuranye, burimo no kubura uko bahabwa serivisi. Babitangaje mu gihe isi yongeye kubazirikana, kuri uyu wa mbere tariki 02/12/2012.
Zimwe mu nzitizi abafite ubumuga bahura nazo zirimo ibijyanye n’amazu y’iki gihe yubatse ku buryo butabemerera gusaba no guhabwa serivisi nk’uko babyifuza, hakiyongeraho n’ibigo nsimburangingo n’ubugororangingo bikiri bike mu gihugu.
Nubwo bishimira ibyagezweho mu bafite ubumuga, haba mu buzima busanzwe no mu myigire, abamugaye bemeza ko hakiri imbobamizi nyinshi zikwiye kunononsorwa. Muri byo ni umubare w’abashobora kugera kuri ubwo bumenyi n’uburyo babugeraho.
Mu ijambo rye yavuze kuri uyu munsi ngarukamwaka, Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Habumuremyi, yavuze ko abafite ubumuga badakwiye kwiheba kuko buri wese akenera umufasha.
Ati: “Twese uko turi hano ku isi ntabwo twuzuye 100%, kuko twese turihano dukenera abagenzi bacu kugira ngo twuzure. Niyo mpamvu uyu munsi twese tugomba kuzirikana ibibazo abantu bafite ubumuga bahura nabyo, ndetse inzitizi bafite zigomba gukurwaho kugirango batere imbere”.
Nubwo hari byinshi bimaze gukorwa inzira iracyari ndende; inzitizi zimwe ziterwa n’amikoro macye n’abafite imyumvire mibi ku bantu bafite ubumuga, aho benshi bavuga ko abafite ubumuga ntacyo bashobora; nk’uko Minisitiri Dr. Habumuremyi yakomeje abivuga.
Leta y’u Rwanda ishaka ko Umunyarwanda wese atera imbere bakagerwaho n’ibyiza byose agenewe kandi mu bo Leta igomba gufasha abafite ubumuga bagomba kuza ku isonga; nk’uko Minisitiri w’Intebe yakomeje abisobanura.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|