Leta ntizategereza ko abaturage bahitanwa n’ibiza kuko badashaka kwimuka – PM

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente avuga ko Guverinoma idashobora gutegereza ko umuturage ahitanwa n’ibiza, yitwaje ko adashaka kwimuka cyangwa ko adasobanukiwe n’iby’ibiza.

Minisitiri w'Intebe yagiye gusura aho ibiza byibasiye ariko ingabo zigatabara
Minisitiri w’Intebe yagiye gusura aho ibiza byibasiye ariko ingabo zigatabara

Minisitiri w’Intebe yabitangaje mu gihe u Rwanda rumaze iminsi rwibasiwe n’ibiza, byahitanye ubuzima bw’abakabakaba ijana guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Gicurasi 2018, yavuze ko guverinoma izakomeza kujya yimura abaturage ititaye ku cyo batekereza ku kwimurwa.

Yagize ati “Twe turinda Umunyarwanda uwo ari we wese, nizo mbaraga dushyiramo. Birashoboka ko umuntu ashobora kuvuga ngo baranyimuye, bamvana mu nzu yanjye, ntago yari yagahirimye, naryamaga neza ariko aho ndi sindyama neza ariko hagati aho twe tuba twishimiye ko utazapfa uhitanywe n’ibiza.

“Gutabariza ubuzima bwari bugiye kugenda no kutabaho neza mu gihe tugishakisha aho tugushyira ni ibintu bibiri tutabona uko tugereranya.”

Hari ibikorwa bikomeje mu rwego rwo gukumira ibiza
Hari ibikorwa bikomeje mu rwego rwo gukumira ibiza

Yabitangaje nyuma y’uko hari abaturage bari batuye mu manegeka ya Kimisagara batishimiye uburyo bimuwemo ndetse bakanajyanwa gucumbikirwa mu rusengero mu gihe hagishakishwa aho batuzwa.

Leta yafashe iki cyemezo nyuma y’uko ibiza byaturutse ku itenguka ry’umusozi byahitanye abantu bagera kuri 18 mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 6 Gicurasi 2018.

Hari aho imivu yangije ibiraro
Hari aho imivu yangije ibiraro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kurengeera ubuzima bwa baturage ntabwo harimo kubanza guhendahenda,nimba reta ibonako aho abaturage batuye hashobora gutera ubuzima bwabo buri mukaga reta ifite ishingano zo kubimura kuneza cg kunabi babishaka cg batabishaka.mugihe gusa hari ahantu bateganyirijwe gushirwa. ntabwumvikane bugomba kuba ahongahomu gihe haje ikibazo nkicyongicyo.ahatuwe hose reta ubona ko hashbora gushira ubuzima bwa baturage mu kaga kubimura yes cg ahashaka kwubaka igikorwa remezo nku muhanda ntagushidikanya umuturage agomba kwi muka.

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 11-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka