Leta n’abafatanyabikorwa bararebera hamwe ahakongerwa imbaraga mu iterambere ry’Igihugu

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) hamwe n’abafatanyabikorwa, barimo kuganira ku hashyirwa imbaraga mu kugeza u Rwanda kuri gahunda rwihaye y’imyaka irindwi, 2017-2024, yiswe National Strategy for Transformation (NST 1).

Umuhuzabikorwa wa Loni mu Rwanda, Ozonnia (ibumoso) na Minisitiri Richard Tushabe
Umuhuzabikorwa wa Loni mu Rwanda, Ozonnia (ibumoso) na Minisitiri Richard Tushabe

Mu mwiherero w’iminsi ibiri wabereye mu Karere ka Rubavu, Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN, Richard Tusabe, yagaragaje ko hari byinshi byakozwe mu myaka itandatu ishize, ariko nanone u Rwanda rwakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, hamwe n’intambara y’u Burusiya na Ukraine.

Agira ati “Twageze kuri byinshi nk’uko bigaragazwa n’ibarura rusange, haba mu burezi, kwihaza, imiturire, kandi byagezweho binyuze mu nzira ndende n’ubwo hari byinshi tugomba gukora, dufatanyije n’abafatanyabikorwa turimo kuganira ku iterambere ry’Igihugu cyacu, ibyo tugomba gukora n’ibyo bagiramo uruhare”.

Ati “Haba kwihaza mu biribwa duhinga mu gihugu, ibikorwa remzo, uburezi n’ibindi tugomba kunoza, tugomba kwibaza ubushobozi dufite turabushyira he n’uko byakurikiranwa”.

Richard Tushabe avuga ko kimwe mu bikomeje kugorana ari ukurwanya imihindagurikire y’ikirere, kandi igisubizo kikaba kubana nabyo.

Ati “Icyo twereka abafatanyabikorwa ni uko abahinzi ari benshi, gusa tukagabanya kurambiriza ku mahirwe y’imvura, tukuhira umusaruro ukiyongera.”

Abitabiriye Umwiherero babanje gusura agakiriro ka Musanze bareba uburyo gafasha abagakoreramo
Abitabiriye Umwiherero babanje gusura agakiriro ka Musanze bareba uburyo gafasha abagakoreramo

Ikindi kibazo cyagaragajwe ni uburyo abana bitabira kwiga amashuri abanza ari benshi, ariko abakomeza mu yisumbuye bakagabanuka.

Hagendewe ku ibarura rusange riheruka, ryagaragaje ko mu Banyarwanda abagera kuri 22% batigeze bakandagira mu ishuri kandi kwiga ari ubuntu, ibi bikagira imbogamizi mu kujyana n’iterambere ryihutishwa n’ikoranabuhanga.

Hari kuba 54% by’Abanyarwanda barize icyiciro cy’amashuri abanza, nyamara 15% akaba aribo bize amashuri yisumbuye, naho 3% akaba aribo bashoboye kugera muri Kaminuza.

Mu nama ihuza Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa, bararebera hamwe uburyo bwo kongera ibikorwa remezo byo kuzamura umusaruro no kuwuhunika, bikaba byafasha u Rwanda kwihaza mu mirire no kurwanya igwingira.

Bashimye uko urubyiruko rwihangira imirimo
Bashimye uko urubyiruko rwihangira imirimo

Muri 2017, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 (2017-2024), igamije kwihutisha iterambere rirambye, kandi rigera kuri bose, rishingiye ku bufatanye bw’Inzego zinyuranye: iza Leta, Abikorera, Imiryango itari iya Leta, Sosiyete Sivile, Amadini n’Amatorero ndetse n’abaturage ubwabo.

Iyi gahunda y’imyaka irindwi yari ifite intego yo kwihutisha iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ishoramari ry’abikorera, ku bumenyi no ku mutungo kamere w’Igihugu hahangwa imirimo mishya ibyara inyungu igera kuri 1,500,000 ivuye mu gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ubuhinzi bw’indabo, imboga, imbuto, kongera inganda, gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro, kongera ubwubatsi, guteza imbere ubukerarugendo no guteza imbere gutwara abantu n’ibintu mu kirere no ku butaka.

Gahunda ya NST1 yari kongera serivisi zishingiye ku buhanga butandukanye, ubugeni n’ubukorikori no kongerera urubyiruko n’abagore ubumenyi bwo kwihangira imirimo.

Abafatanyabikorwa bitabiriye umwiherero bavuga ko bashima uruhare rw’u Rwanda mu iterambere, kandi bakemera ko rwakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 n’intambara y’u Burusiya na Ukraine, n’ubwo bagomba kuganira uburyo byinshi byari byarateganyijwe muri NST1 byagerwaho, hakurwaho imbogamizi zagiye zigaragara haba mu buhinzi, mu burezi no guhanga umurimo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi, Dr Kamana Olivier
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi, Dr Kamana Olivier

Umuhuzabikorwa wa Loni mu Rwanda, Ozonnia Matthew Ojielo, avuga ko u Rwanda ari Igihugu cyubashywe mu kurwanya ruswa ariko ikibazo kiboneka mu gutanga amasoko, bigatuma bimwe mu byateganyijwe bidakorerwa ku gihe, ariko icyo bagomba kurebera hamwe ngo ni uburyo imbaraga zose zashyirwa hamwe mu gukora ibyateguwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka