Leta izatangira gutanga nkunganire ku giciro cy’urugendo mu cyumweru gitaha – RURA

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruratangaza ko amafaranga Leta yemeye guha amakompanyi atwara abantu mu modoka rusange yunganira igiciro cy’urugendo azatangira kubageraho mu cyumweru gitaha.

Umubare w'abagenzi mu modoka wongeye kugabanywa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19
Umubare w’abagenzi mu modoka wongeye kugabanywa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19

Ibyo bitangajwe mu gihe hari abatwara abagenzi bakomeje kugaragaza ko bashobora kunanirwa gukora igihe ayo mafaranga yatinda kandi imodoka zikenera byinshi ngo umugenzi agere aho agiye.

Nyuma y’uko Leta yemereye abatwara abagenzi mu modoka rusange kwishyurira umugenzi, icya kabiri cy’amafaranga umugenzi asabwa kwishyura ku rugendo rwose kugira ngo ibiciro by’ingendo bitazamuka, abatwara abantu mu modoka rusange bagaragaza ko babangamiwe no gutwara abagenzi bake mu modoka kandi igiciro cy’ingendo kikaguma kuba igisanzwe.

Abatwara abantu mu modoka rusange basanga Leta ikwiye kwihutisha inkunga yemereye abaturage kugira ngo hatabaho ihagarara ry’akazi.

Umwe mu bakorera mu mujyi wa Muhanga ku modoka zerekeza i Rubavu na Rutsiro avuga ko ku munsi wa mbere hafashwe icyo cyemezo imodoka zose zatashye nta mafaranga zisaguye ku buryo bikomeje gutyo akazi gashobora kudindira.

Agira ati, “Imodoa zose zakoreye mu gihombo kuko nta mafaranga zasaguye bibaye byiza iyo nyunganizi yatugeraho vuba kugira ngo tudahagarika akazi turakomeza kwihangana ariko byaba byiza bahise baduha iyo nyunganizi n’iyo bayiduha ejo mu gitondo byarusho kudufasha”.

Mu gushaka kumenya icyo Urwego Ngezuramikorere (RURA) ruvuga ku cyifuzo cy’abatwara imodoka rusange zitwara abagenzi, Anthony Kulamba, umuyobozi ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri RURA yabwiye Kigali Today ko mu minsi mike ayo mafaranga azaba yageze kuri Kompanyi zitwara abagenzi akabasaba kuba bihanganye bagatanga serivisi zinoze ku batega imodoka.

Yagize ati “Ni iminsi mike turarwana n’igihe gusa ngo amafaranga ya nkunganire atangire kubageraho, turi kubibara kandi amafaranga yo yamaze kuboneka turi kuganira n’abayobozi b’amakompanyi atwara abagenzi kugira ngo turebe uko amafaranga yabageraho”.

Yongeraho ati “Turabasaba gukomeza kwihangana bagatanga serivisi nziza nta kuzamura ibiciro ahubwo bakarushaho kudufasha no gukora neza nk’uko byari byagenze mu minsi yashize kuko bakomeje kwitwara neza, amafaranga azabageraho vuba n’ubwo ntavuga ku wa mbere cg ku wa kabiri mu cyumweru gitaha azaba yabagezeho”.

Umuyobozi ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri RURA asaba kandi abatwara abagenzi mu modoka rusange kwirinda kuriza ibiciro kugira ngo abaturage bahabwe serivisi zinoze mu gihe bagitegereje ayo mafaranga aho bizagaragara ababikora bakazahanwa hakurikijwe amategeko.

RURA kandi itangaza ko amafaranga y’urugendo Leta izunganira abatwara abagenzi mu modoka rusange, azabarwa neza bitewe n’uko imodoka yakoze ku buryo nta gihombo bizateza abatwara abagenzi kuko abatekinisiye barimo kubitegurana ubushishozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Yewe Leta nidutabare kuko Kigali-Muhanga abakire baakuyemo imodoka zabo.Ubu turagenda na moto kuri 5000frs.Cg muzazamure igiciro imodoka bazigarure.Aho kuzibura twakwemera tukazitega ziduhenze.

Alias yanditse ku itariki ya: 17-12-2020  →  Musubize

birakenewe ko urwanda rufatanyiriza hamwe. ariko abaturage nitwirare dukore kugirango amafaranga aboneke kandi tudomeza kwirinda

ombeni yanditse ku itariki ya: 17-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka