Leta izakora ibishoboka byose kugira ngo imishahara y’abandi bakozi izamurwe - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko Leta izakomeza gusuzuma uburyo yakongera imishahara y’abakora mu zindi serivisi za Leta, nyuma yo kuzamura umushahara wa mwarimu.

Perezida Paul Kagame
Perezida Paul Kagame

Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Werurwe 2023, ubwo yabazwaga niba nta gahunda yo kongera imishaha abandi bakozi ba Leta bakora mu zindi serivisi, ariko cyane cyane iz’ubuzima.

Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bigeze kureba icyakorwa kugira ngo hagire ikiyongeraho ku buzima bwabo cyangwa icyo bahembwa, harimo nk’abaganga harebwe ko bashakishiriza ahantu harenze hamwe.

Ati “Abo bandi nabo twigeze kureba icyo twakora kugira ngo hagire ikiyongeraho ku buzima bwabo cyangwa icyo bahembwa, harimo nk’abaganga kuko n’iyo umuntu ataguhaye amafaranga yongera ku mushahara akaguha uburyo bushobora gutuma wongera icyo ushobora gutahana nyuma y’ukwezi, ni nko kuyaguha. Ibyo byarabaye mu baganga, byarabaye n’ahandi twagiye dushakisha uburyo, icyo batahana cyangwa icyo babona cyazamuka kurusha icyo bari bafite”.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ari ihame kuri Leta, gushakisha uburyo bwo kongera imishahara mu bandi bakozi bakora mu nzego zitandukanye, ariko na none ibintu ntabwo byahinduka umunsi umwe kubera amikoro.

Ati “Urabivuga ari icyifuzo ariko iyo bigeze ku kuri usanga bitabaye nk’uko umuntu yabyifuzaga kubera aho tuvana, ntabwo haduha icyo ari cyo cyose twifuza cyangwa twasezeranyije”.

Perezida Kagame avuga ko igihugu cyagerageje kongera imishaha ku barimu, ko hari ibimaze gukorwa mu burezi ndetse ko bizakomeza no muzindi serivisi.

Ati “Ntabwo bijya birangira ariko icyo navuga nibura hari icyo twakoze gifite intambwe cyabateje, ndatekereza ko mbere y’uko twongera gusubira ku barimu tuzaba twakoze ibishoboka kugira ngo n’abandi bari mu mirimo itandukanye bashobore kugira icyo babona”.

Bamwe mu bo Perezida Kagame yatanzeho urugero ni abakora muri serivisi z’ubuzima nk’abaganga n’abakora muri serivisi z’ubutabera.

Ati “Nk’Abaganga, nk’abacamanza, birashoboka, ariko ntabwo ariko nasezeranya ngo uyu munsi byaba byarangiye, naba mbeshya. Tureba aho dukura uko hameze, ariko turabitekereza. Ntabwo tubitekereza kuri bamwe gusa cyangwa ngo tubyifurize bamwe tutabigeza ku bandi, nabyo rero ndibwira ko bizagerwaho byanze bikunze”.

Perezida Kagame avuga ko Leta izakomeze kureba ibishoboka, ko yaba inahagaritse hamwe wenda hafite uko hameze neza, hagatezwa imbere ahandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Leta yacu numubyeyi Koko, ikora ibishoboka kugirango buri muturarwanda agubwe neza, ibijyanye no kongera imishahara yabakozi Ababishinzwe bazahere kubaturindira umutekano.

Fifi yanditse ku itariki ya: 3-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka