Leta izahanga imirimo miliyoni 1.5 mu myaka irindwi iri imbere
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente atangaza ko mu rwego rwo gushakira imirimo urubyiruko n’abagore hagiye guhangwa imirimo myinshi izabaha amafaranga.

Yabitangarije Abanyarwanda ubwo yari mu Nteko ishinga amategeko ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki ya 26 Nzeli 2017, ubwo yasobanuraga gahunda guverinoma ayoboye izibandaho mu myaka irindwi iri imbere.
Agira ati “Tugiye gushyira imbaraga mu guhanga imirimo itanga amafaranga nibura miliyoni n’igice kandi igomba kuboneka mbere ya 2024.”
Akomeza avuga ko iyo mirimo izahangwa, abo izaba igenewe cyane ari urubyiruko n’abagore, kandi ikazagezwa muri buri mudugudu wo mu Rwanda.
Ati “Muri buri mudugudu, hazashyirwaho gahunda yo guteza imbere guhanga imirimo hashyirwaho nibura umushinga umwe w’icyitegererezo ubyara inyungu.”
Ku buryo bwihariye ngo mu Mujyi wa Kigali hazashyirwaho ahantu hihariye hazafasha Abanyarwanda n’abanyamahanga bafite impano zihariye kurushaho guhanga ibishya.
Aho hantu hihariye muri Kigali hahawe inyito ya "Kigali Innovation City", hazaba haherereye ahagenewe inganda hazwi nka "Kigali Special Economic Zone".
Ikindi ngo hazibandwa ku guteza imbere imijyi yunganira Kigali kandi nayo izashyirwamo ibikorwa bitanga akazi n’amafaranga.

Imwe mu mirimo izahangwa izaturuka mu nganda
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yavuze ko muri uwo mugambi wo kubonera Abanyarwanda akazi hazubakwa inganda.
Yatanze urugero avuga ko hashingwa uruganda rukora imiti, uruganda rukora inzitiramibu n’uruganda rukora ifumbire.
N’izindi nganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi nk’amabati, amakaro n’ibyuma, uruganda rukora ibyo gupfunyikamo ibicuruzwa n’izisanzwe zizongererwe ubushobozi.
Ibyo bikorwa byose bikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yo kuva muri 2017-2024.

Minisitiri w’Intebe yatangaje ko kugira ngo ibyo bigerweho, bizashingira ku bufatanye bw’inzego zinyuranye, zaba iza Leta, abikorera, imiryango itari iya Leta, Sosiyete Sivile, Amadini n’Amatorero, ndetse n’abaturage ubwabo.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Turabashimiye nyakubahwa Minister.
Ariko ntibizahere mumvugo nka 20000 yavuzwe ubushize.gusa gahunda nyishi mu bihugu bikennye cyanecyane u Rwanda, Leta ivuga imishinga ngo abaturage bishime, ishyirwa mubikorwa rikabura.
Iterambere ridashingiye k’ ubukungu naryo rimaze gusiga imbaga nyamwishi rikiza bake bazwi n’ ubuyobozi bukuru gusa.
Twihangane kuko wasanga ari bimwe ngo ibyo wasezeranije abaturage sibyo bifite agaciro ahubwo bumve ibyuvuga ubu kugirango bagukurikire(the Prince by Nicola marciacelly)
Dear all narimfite imishinga ibiri ariko sinzi ukuntu umuntu yabona inkunga ubwo nibibangombwa muzaduhamagara tubagezeho iyo mishanga yacu dufite
Murakoze
mwaramutse,hari Amakuru mwatangaje ejo ko urubyuruko rwa karongi nahandi rwategura imishinga yubuhiza bugaterwa inkunga na leta none twifuzaga kumenya neza aho umuntu yabariza ayo makuru yinkunga abaye afite umushinga wubuhinzi yateguye murakoze.