Leta iryanisha abaturage ishyirwaho na Shitani-Visi Meya Bahizi

Umuyobozi w’Akarere wungirije mu karere ka Nyamasheke asanga Leta yica abaturage bayo ikabaryanisha nta kindi kiyishyiraho uretse shitani.

Visi Meya Bahizi Charles ushinzwe iterambere yavuze ko leta yica abaturage bayo ikababibamo umwiryane, iba yarashyizweho na shitani kandi ko abantu bose bakwiye kuyamagana, asaba abafungiye muri gereza ya Rusizi, kwimakaza umuco w’amahoro, ubworoherane bakimika urukundo, abakosheje bagasaba imbabazi bakubaka igihugu kizira ubwicanyi n’umwiryane.

Abafungwa basabye ko abagifite imitima ingangiye gusubiza agatima impembero
Abafungwa basabye ko abagifite imitima ingangiye gusubiza agatima impembero

Yagize ati“Leta ya Habyarimana yishe abaturage bayo mbona yarashyizweho na shitani, turishimira ko dufite ubuyobozi bwiza bugamije kubanisha Abanyarwanda bakabana mu buvandimwe no mu bwiyunge, murenge amoko mwubake igihugu cyanyu, intego ibe ko buri munyarwanda yishyira akizana mu gihugu cyamubyaye”.

Ku ruhande rw’abagororwa bavuze ko bamaze kwicuza ibyo bakoze basaba ko ibyabaye bitazongera ukundi ndetse basaba ko abagifite imitima inangiye bibuka ko Abanyarwanda ari abavandimwe.Gereza ya Rusizi ifungiyemo abasaga 2853.

Visi Meya Bahizi asanga abaturage baose bakwiye kurenga ibitanya bakuba igihugu cy'amahoro
Visi Meya Bahizi asanga abaturage baose bakwiye kurenga ibitanya bakuba igihugu cy’amahoro

Sinzabakwira Straton yagize ati “Twishimira aho igihugu cyacu kigeze mu kwiyubaka mu gihe twari tugishenye burundu, birakwiye ko twese twibuka ko turi abavandimwe tugafatanyiriza hamwe kubaka igihugu cyacu”.

Umuyobozi wa gereza ya Rusizi, Spt Christophe Rudakubana, asanga iyi gahunda yo kuganiriza abagororwa ikwiye guhoraho kuko bituma biyumva muri sosiyete kuko bamwe bazayisubiramo kandi bagasanga nta gahunda z’igihugu zabacitse.

Ubuyobozi bwa gereza busanga abayobozi bakwiye kuganiriza kenshi abafungwa kuri gahunda za leta
Ubuyobozi bwa gereza busanga abayobozi bakwiye kuganiriza kenshi abafungwa kuri gahunda za leta

Yagize ati “Hari ibabazo byinshi abagororwa batubaza ntitubashe kubisubiza ariko iyo bahuye n’abayobozi barafashwa, bamwe bazasubira muri sosiyete birakwiye ko bazagerayo bagasanga nta gahunda ya leta yabacitse”.

Muri ibi biganiro, ubuyobozi bw’Akarere bwari buherekejwe n’abayobozi b’Imirenge yose igize Akarere ka Nyamasheke, abagororwa batanze ibibazo n’ibyifuzo byabo akenshi byari bishingiye ku masambu, bahabwa ibisubizo ndetse ibindi bivugwa ko bizashakirwa bizakurikiranwa bigashakirwa umuti.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka