Leta irimo kwibaruzaho inzu z’ibigo byayo zose, zimwe zirahinduka amashuri y’imyuga

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yatangaje ko inyubako za Leta zose zirimo kubarurwa no kwandikwa mu izina rya Minisiteri y’Ibikorwaremezo(MININFRA), nyuma yaho izidakoreshwa zikazajya zihabwa abavuye hanze batagiraga aho bakorera.

Ibigo bya Leta byambuwe ububasha bwo kwiyitirira inyubako zayo
Ibigo bya Leta byambuwe ububasha bwo kwiyitirira inyubako zayo

Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (Vocational Training, TVET na IPRC) ni yo agomba guhabwa inyinshi mu nyubako za Leta zirimo gupfushwa ubusa zitagira uzikoreramo.

Dr Ngirente yavuze ko igikorwa cyo kubarura nikirangira mu minsi mike (atavuze igihe), inyubako za Kaminuza y’u Rwanda(UR) i Huye zahoze ari Ishami ryigisha imyuga (Genie Civile), zizahabwa Ishuri Rikuru ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro IPRC Huye.

Minisitiri w’Intebe yabitangaje kuri uyu wa Kane, ubwo yasobanuriraga Inteko Ishinga Amategeko (Imitwe yombi), ibikorwa bya Guverinoma bigamije guteza imbere amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda.

Avuga ko hari raporo igaragaza ko amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro afite inyubako n’ibikoresho bishaje, harimo IPRC Huye, ndetse amwe akaba ari mato ku buryo ngo adashobora kwakira umubare munini w’abo Leta yifuza ko biga imyuga n’ubumenyingiro.

Dr Ngirente yakomeje avuga ko indi mpamvu yo kwambura ibigo ububasha bwo kwiyitirira inyubako n’ibikoresho, ari ukugira ngo Leta izigame amafaranga yari kuzatanga mu kubaka inyubako nshya.

Ati “Ubu dufata inyubako yose nk’inzu ya Leta, ubu nta kuvuga ngo iyi nzu ni iya MININFRA, iya MINEDUC, iya MINECOFIN,…,turimo kubarura inyubako zose za Leta uko zingana mu Gihugu zikajya mu izina rya Minisiteri y’Ibikorwaremezo, noneho ikigo cya Leta gikeneye inzu kikayihabwa nk’uyikoresha gusa!”

Avuga ko inzu nyinshi za Kaminuza y’u Rwanda, iz’imishinga yarangiye ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) n’izindi zose zidafite icyo zikoreshwa ubu, zigiye guhinduka amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro(TVETs cyangwa IPRC).

Minisitiri w’Intebe avuga ko aho bidashoboka ko inzu za Leta zigishirizwamo imyuga n’ubumenyingiro, zizakoreshwa ibindi aho kugira ngo zigume aho zipfa ubusa.

Kugeza ubu amashuri yisumbuye yigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda aragera kuri 365, ari ku rwego rwa kaminuza akaba ari 14, ariko Leta ikaba yifuza ko buri murenge muri 416 igize Igihugu, waba urimo nibura ishuri rimwe ryigisha imyuga n’ubumenyingiro bitarenze umwaka wa 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka