Leta irimo gushakira abatabona uburyo bwabafasha kumenya ibiri mu nyandiko zisanzwe

Komisiyo y’u Rwanda ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (CNRU) itangaza ko hari icyizere ku bafite ubumuga bwo kutabona n’abandi batabasha gusoma inyandiko zicapye, ko bazagezwaho ikoranabuhanga n’inyandiko ya braille biborohereza kumenya ibitabo byanditswe.

CNRU hamwe n’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga(NCPD) byaganiriye n’inzego zitandukanye mu cyumweru gishize, biyemeza kuzashyiraho ihuriro (Task Force) rishinzwe gushyira mu bikorwa amasezerano ya Marrakesh(Maroc) u Rwanda rwemeje mu mwaka ushize wa 2020 ko rubaye kimwe mu bihugu bizayubahiriza.

Aya masezerano yashyiriweho umukono i Marrakesh ku itariki 27 Kamena 2013, yorohereza abantu bafite ubumuga bwo kutabona, abatabona neza cyangwa abatabasha gusoma inyandiko zicapye, kubona ibihangano byasohowe.

Impuguke akaba anakuriye gahunda y’Uburezi muri UNESCO mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, Saidou Sireh Jallow avuga ko abatabona babasha kumenya ibyanditswe mu bitabo no mu zindi nyandiko zicapwe batarenga 7%, bitewe no kubura ibitabo bisemuwe mu nyandiko yitwa ‘braille’ isomeshwa intoki cyangwa kutagira uwabibasomera.

Abatabona bafite ikibazo cyo kutabona ibitabo bisemuwe mu nyuguti za Braille babasha gusoma bakoresheje intoki
Abatabona bafite ikibazo cyo kutabona ibitabo bisemuwe mu nyuguti za Braille babasha gusoma bakoresheje intoki

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ubumwe nyarwanda bw’Abatabona(RUB), Dr Donatille Kanimba avuga ko ikigo cyabo kiri i Masaka mu karere ka Kicukiro, ngo kimaze kwigisha abantu batari bake inyandiko ya ‘braille’ kuva mu mwaka wa 2000, ariko ngo ntabwo baboneka bose ngo basemure ibitabo muri iyo nyandiko.

Dr Kanimba uri mu bafite ubumuga bwo kutabona agira ati “Ubu nshobora kugira icyo mvuga kuri Ngugi wa Thiong’o cyangwa Chinua Achebe kuko nabashije gusoma, dukeneye abantu benshi mu Rwanda basoma bakanavuga ibyo basomye, kuko iyo ushobora gusoma uba unashoboye gufata ibyo wasomye ukanabisobanura, iki akaba ari cyo gisobanuro cya sosiyete ijijutse”.

Umunyamabanga Mukuru wa CNRU, Albert Mutesa yizeza ko hazabaho ibigo bihindura ibitabo n’ibindi byacapwe mu buryo bw’inyandiko za ‘braille’ cyangwa mu majwi akoreshwa mu ikoranabuhanga, kugira ngo abatabona bajye babasha gusomba bakoresheje intoki cyangwa kumva ayo majwi bakoresheje telefone, mudasobwa, radio n’ibindi.

Mutesa agira ati “Hari uguhindura inyandiko muri ‘braille’, hari no kuyihindura mu buryo bw’ikoranabuganga ry’amajwi, gushyiraho porogaramu za telefone (mobile application) no muri mudasobwa(software), hari ibyatangiye gukorwa ariko turibaza ngo byagera ku bantu benshi gute!”

Mutesa avuga ko inzego za Leta zirimo Inama y’igihugu y’abafite ubumuga, Minisiteri y’Uburezi n’amashami y’Umuryango w’Abibumbye nka UNESCO na UNICEF, bifite ubushake n’ubushobozi bwo gushakira ibisubizo abatabasha gusoma inyandiko zacapwe.

Abatabona bashobora kumenya ibitabo byasohotse mu gihe haba habayeho kubibasomera bigashyirwa ku ikoranabuhanga ari amajwi
Abatabona bashobora kumenya ibitabo byasohotse mu gihe haba habayeho kubibasomera bigashyirwa ku ikoranabuhanga ari amajwi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu witabiriye inama yahuje inzego zitandukanye ziga ku ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Marrakesh, yizeza ko Politiki y’Uburezi budaheza ikomeje gutezwa imbere.

Ati “Minisiteri y’Uburezi izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa mu gushaka ibikenerwa by’umwihariko mu burezi budaheza, harimo n’ibikoressho by’ikoranabuhanga byabugenewe”.

Ibarura rusange riheruka muri 2012 ryagaragaje ko abafite ubumuga bwo kutabona barenga ibihumbi 400, ariko ubu iyi mibare ikaba itabura kuvugwaho ko yagiye yongera uko imyaka igenda ishira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka