Leta irashima uruhare rw’Abanyarwanda baba hanze mu kuzamura ubumenyi mu Rwanda

Leta y’u Rwanda irashima ibikorwa by’Abanyarwanda baba hanze (Diaspora) bigamije kufasha no kongerera ubumenyi abari imbere mu gihugu, binyuze mu mushinga wa MIDA (Migration Development in Africa).

Ariko uyu mushinga wari umaze imyaka umunani, ukaba warageze kuri bimwe mu bikorwa bitandukanye usa nk’ugiye guhagarara, nyuma y’aho Leta y’u Bubiligi yawuteraga inkunga yayihagaritse kuko amasezerano byari bifitanye yarangiye.

Gusa ku ruhande rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda (MINAFFET) yacagamo uyu mushinga, bishimira uko byagezweho cyane cyane ko Abanyarwanda bazaga gutanga uwo musanzu babikoreraga ubuntu, nk’uko bitangazwa na Parfait Gahamanyi ushinzwe Abanyarwanda baba hanze.

Agira ati: “Urugero navuga ni nk’i Ndera cyangwa uriya mushinga uri muri Rusizi, cyane cyane ibintu dukora ni ibintu byerekeranye n’ikoranabuhanga, kugeza ikoranabuhanga muri ibyo bitaro.

Ngira ngo mumaze kubibona ko bya bintu by’amafishe byarangiye ujyayo bakagushyira muri mudasobwa ku buryo unagarutse batirirwa bashakisha. Uriya ni umushinga wakozwe mu rwego rwa MIDA Great Lakes”.

Bamwe mu bari bitabiriye inama ku bikorwa bya diaspora mu Rwanda.
Bamwe mu bari bitabiriye inama ku bikorwa bya diaspora mu Rwanda.

Leta y’u Rwanda niyo itanga umunshinga yifuza ko ababa muri Diaspora babafasha, noneho hakavamo umukorerabushake umwe uzi ibijyanye n’ibyo u Rwanda rukeneye akaza mu Rwanda. Inkunga y’Ababiligi niyo ikoreshwa mu kwishyura amatike abazana n’abasubizayo.

Hagati aho MINAFFET yatangiye gushaka abandi baterankunga kugira ngo iyo gahunda itazahagarara, kuko mu nama isuzuma imikorere y’uyu mushinga yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 23/04/2013, yitabiriwe n’abanyamahanga bashobora kwakira iyo mishinga.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

byari byiza ariko nanone nkeka ko ibyiza nkibinbitatekerezwa nabanyarwanda baba hanze ahubwo nabanyakubahwa bacu MINISTRE,DEPUTE,SENATEUR,ABAYOBOZI BAMAKAMINUZA.N’ABANDI bari.munzego zikuriye igihugu bajya batekereza ibikorwa nkibi by ubugiraneza bivuye kumitungo YABO turabizi ko badutekerereza neza ariko.bakoze nka Association bahuriramo nkiyi twarushaho gutera imbere ubushobozi bwabo bwafasha mubikorwa byinshi bitandukanye TUKIRINDA ICYATUVUGWAHO.KIJYANE NA CAPITALISME NATWE TUTABYINSHI
Komera Rwanda Tubake Urwacu Rwatubyaye

Mbarusha yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize

muze dufatanye kurwubaka turugire paradizo, erega nubundi rwasenywe n’abize none natwe ubumenyii bwacu burakenewe kugirango dusane n’aho basenye abo babisha!!! ibyiza biri imbere

lambert yanditse ku itariki ya: 23-04-2013  →  Musubize

baradufasha ni byiza cyane bazakomereze aho

kana yanditse ku itariki ya: 23-04-2013  →  Musubize

uyu mushinga ni ingirakamaro cyane hazashakishwe ubundi buryo uzahoreho kuko ufiteye abanyarwanda benshi akamaro

jacab yanditse ku itariki ya: 23-04-2013  →  Musubize

Mu bihugu byinshi biri mu nzira y’amajyambere abanyagihugu babyo baba mu bihugu byo hanze usanga bafite uruhare runini cyane mu guteza imbere iwabo,ibi kandi bikaragarira mu kuza kwigisha ibyo baba barigiye mu mahanga nk’ibi byakorwaga n’uyu mushinga.urwanda ruzubakwa n’amaboko yacu,kwigira tubigire intero n’inyikirizo kandi tuzabigeraho.

kampire yanditse ku itariki ya: 23-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka