Leta imaze kugarurirwa miliyoni 24 gusa mu zigera ku 160 zanyerejwe

Umushinjacyaha mukuru wa leta mu Rwanda, Richard Muhumuza, aratangaza ko mu gikorwa cyo kugaruza imitungo ya leta yanyerejwe mu buryo budasobanutse ngo hamaze kugaruzwa miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda gusa mu gihe habarurwa ko asaga miliyoni 160 ariyo yanyerejwe n’abantu banyuranye, benshi muri bo bakaba abakozi ba leta. Aya yagarijwe ariko ngo ni ay’abanyamakosa bemeye kuyagaruza ku neza, naho abandi benshi ngo baracyakurikiranwa mu nkiko.

Ibi byatangarijwe mu kiganiro umushinjacyaha mukuru Richard Muhumuza yagiranye n’abanyamakuru kuwa 12/12/2013 ari hamwe n’itsinda ryihariye ryashyiriweho gukurikirana imari ya leta yanyerejwe.

Umushinjacyaha mukuru (hagati) yasobanuye ko hari benshi mu bashinjwa kunyereza umutungo w'igihugu ariko bagikurikiranwa n'inkiko.
Umushinjacyaha mukuru (hagati) yasobanuye ko hari benshi mu bashinjwa kunyereza umutungo w’igihugu ariko bagikurikiranwa n’inkiko.

Mu kubaza impamvu hamaze kugaruzwa amafaranga make ugereranyije n’ayo bavuga yarigishijwe, bwana Muhumuza yagize ati “Amafaranga ataragaruzwa ni menshi ariko impamvu nyamukuru ni uko amadosiye ayakurikirana yagejejwe mu nkiko ariko imanza zikaba zitaracibwa ngo zemeze abazishyuzwa n’umubare w’amafaranga.”

Muhumuza yavuze ariko ko nta rirarenga kuko igihe cyose inkiko zizaba zamaze guca imanza abanyereje ayo mafaranga bazasabwa kuyagarura mu isanduku ya leta kandi ngo bizakorwa nta gisibya.

Umushinjacyaha yavuze kandi ko usibye amafaranga yanyerejwe, ngo hari n’abakozi 41 bagaragaweho amakosa mu kazi arimo no gukoresha amafaranga nabi bagahombya leta ariko uru rwego rukavuga ko rwagejeje inyandiko zibasabira ibihano by’akazi n’amande mu biro bya Minisitiri w’intebe.

Aba ni bamwe mu banyamakuru babazaga uko igikorwa cyo kugaruza umutungo w'igihugu kigenda.
Aba ni bamwe mu banyamakuru babazaga uko igikorwa cyo kugaruza umutungo w’igihugu kigenda.

Ibyaha uru rwego rukurikirana bimaze kugaragara ni ibiboneka mu micungire mibi y’imari ya leta nko kunyuranya n’itegeko n’amabwiriza bigenga amasoko ya leta, gusonera no kunyereza imisoro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ubuhemu, gutangira ubusa ibya leta n’ubujura.

Itsinda rikurikirana imari ya leta ryashyizweho n’icyemezo cyo mu mwaka wa 2007. Ni itsinda rigizwe n’abashinjacyaha 19 rigamije gukurikirana imari ya leta.

Emmanuel. N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

amategeko akomeze yubahirizwe maze abo bakora bagamije kwiba abaturage bakomeze bakurikiramwe!!!!!!!11

karara yanditse ku itariki ya: 14-12-2013  →  Musubize

nimujye muvugisha ukuri,ese abo bakurikirana abandi bo nta mutungo bashinjwa,ibi nabyo nibyo kwitonderwa kuko umutungo wa leta ntaho utari,nabo bagiye bawubonaho kandi nabo birabareba

kagoma yanditse ku itariki ya: 13-12-2013  →  Musubize

Mudukurikiranire nabatwaye ubutaka bwareta kuva mumi
dugudu kugerahejuru kuntara kandi harahari henshi, ni
byo kurwanya indambi.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 13-12-2013  →  Musubize

aba bantu barya imisoro y’abaturage bazayigarure

iribagiza yanditse ku itariki ya: 13-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka