Leta ihangayikishijwe n’abadafite ubwizigame bagera kuri 90%

Ministiri w’imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete yatangaje ko kuba Abanyarwanda 90% batarazigamiye izabukuru, icumbi n’uburezi bw’abana ari ikibazo gikomeye.

Yabitangaje ku munsi wa kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, mu kiganiro yatanze ikiganiro imiterere y’ubukungu n’iterambere ry’Igihugu n’ibigomba gukorwa, kugira ngo icyerekezo 2050 cyatanzwe na Perezida wa Repubulika, kizagerweho.

Perezida wa Repubulika n'abandi bayobozi bakuru b'Igihugu, kuri uyu wa kabiri w'Inama y'Umushyikirano.
Perezida wa Repubulika n’abandi bayobozi bakuru b’Igihugu, kuri uyu wa kabiri w’Inama y’Umushyikirano.

Yagize ati “Ubwizigame mu bijyanye n’ubuvuzi bumeze neza cyane, ariko abanyarwanda kugeza ubu bazigamiye izabukuru ntibarenga 10%, murumva ko kuba abanyarwanda 90% batarazigamiye izabukuru, uburezi bw’abana cyangwa icumbi, ni ikibazo gikomeye.”

Abanyarwanda kandi ngo baracyari hasi cyane ku rugero rwa 14.5% mu kwizigamira bagereranyije n’ubukungu igihugu gifite, mu gihe ibindi bihugu birimo gutera imbere nka Singapore bimaze kurenza 44%.

Abarenga 1,000 bagize inzego zitandukanye z'Igihugu, bamwe mu banyarwanda baba mu mahanga n'abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, bitabiriye Umushyikirano.
Abarenga 1,000 bagize inzego zitandukanye z’Igihugu, bamwe mu banyarwanda baba mu mahanga n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, bitabiriye Umushyikirano.

Ministiri w’Imari yakomeje asaba gufatira ingamba ikibazo cy’ubwizigame n’ibindi bijyanye no gukomeza gufasha abantu kubona imirimo myinshi kandi myiza, no kongera umusaruro watuma abantu babona ibyo bazigama.

Umusaruro w’ubuhinzi ngo ugomba kurenga 50% ugezeho kuri ubu, hagatezwa imbere gushaka inyongeramusaruro no gukoresha ifumbire; ikoranabuhanga rigomba gukomeza kwiyongera, ndetse no gukomeza gufasha inganda gutera imbere.

Ministiri Gatete yari yabanje gusobanura ibyo u Rwanda rwashingiyeho mu kuba ubukungu bw’Igihugu ngo bwarikubye inshuro zirenga icyenda kuva mu 1995, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri ibyo asaba ko byakomeza gutezwa imbere, hari ugukomeza gahunda z’imihigo, umuganda, gir’inka, guhuza ubutaka, gukomeza kwizigamira mu mirenge SACCO no kunoza ireme ry’uburezi, hakitabwa cyane ku myuga n’ubumenyingiro.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka