Leta igiye kunoza ibijyanye n’ibikorwa remezo mu mashuri

Minisiteri y’Uburezi iratangaza ko Leta igiye kwishingira ibikorwa byose byari byaratangiye kubakwa ku mashuri kubera ko kuba bidahari bigira ingaruka ku ireme ry’uburezi.

Minisitiri w'Uburezi Dr. Valentine Uwamariya avuga ko Leta igiye kwishingira ibikorwa remezo byari byaratangiye kubakwa mu mashuri
Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya avuga ko Leta igiye kwishingira ibikorwa remezo byari byaratangiye kubakwa mu mashuri

Ibi byatangajwe nyuma y’uko bamwe mu barezi bavuze ko kutagira ibikorwa remezo mu mashuri amwe n’amwe by’umwihariko ari mu nkengero z’Umujyi, nk’amacumbi y’abarimu, aho abanyeshuli bafatira amafunguro, n’ibindi bibagiraho ingaruka yaba mu kubona abanyeshuli cg abarimu.

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Buye mu Karere ka Nyarugenge Francois Niyoyita, avuga ko abarimu benshi boherejwe kwigisha ku ishuri abereye umuyobozi badakunze kuhajya.

Ati “Tugira ikibazo cy’uko iryo shuri riri ahitaruye mu Mujyi wa Kigali, bityo abarimu batwoherereje ntibakunde kuhaza, bitewe n’uko nta macumbi ahaba. Turifuza ko badufasha kugira ngo imirimo y’amacumbi isubukurwe noneho nibaduha abarimu baze bumva batekanye”.

Uretse ikibazo cy’amacumbi y’abarimu ariko kandi ngo hari n’abanyeshuri bagifatira ifunguro mu mashuri bariramo, kubera ko nta hagenewe kuyafatira bagira.

Emmanuel Ntaganda ni umuyobozi wa komite y’ababyeyi kuri kimwe mu bigo by’amashuri byo mu Karere ka Gasabo, avuga ko mu mwaka wa 2019 hari umushinga ababyeyi bari barakoze wo kubaka aho abanyeshuri bagomba kuzajya bafatira amafunguro.

Ati “Aho haziye gahunda yo kubuza ababyeyi gutanga imisanzu, iyo gahunda yarahagaze, irasakaye, ntikinze, ntipavomye, abana barira mu mashuri yabo, twasabaga ko mwadufasha iyo nyubako yuzura maze abana bakabona aho bafatira ifunguro.”

Ku bijyanye n’ikibazo cy’ibikorwa remezo biri hirya no hino mu gihugu byadindiye, Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya, avuga ko Leta igiye kwishingira ibyo bikorwa byose, ku buryo bizahita bisubukurwa, bahereye ku byari byaratangiye kubakwa.

Ati “Ibikorwa byose byari byaratangiye kubakwa, mbere y’uko habaho kuringaniza umusanzu w’ababyeyi mu burezi bw’abana babo, hemejwe ko ari Leta izabirangiza, ariko muribuka ko twatangiye umwaka mu kwezi kwa cyenda, ingengo y’imari yari yaramaze gukorwa, ariko ibyo bikorwa byamaze kubarurwa, ibyo rero Leta ni yo izabyishingira, bizashyirwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, tuzajya duhera kuri bya bindi byamaze gutangirwa, twirinda ko byazangirika.”

Guhera mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023 watangiye tariki 26 Nzeli 2022, ni bwo icyemezo cya Minisiteri y’Uburezi cyo gukurikiza amabwiriza yo kuringaniza imisanzu y’ababyeyi mu burezi bw’abana babo mu mashuri ya Leta, yatangiye gushyirwa mu bikorwa, aho nta wagombaga kongera gusaba ababyeyi umusanzu w’amafaranga arenze 7000, kandi nabwo byabanje kumvikanwaho n’inteko y’ababyeyi.

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko hirya no hino mu gihugu hari ibikorwa remezo bitandukanye birebana n’uburezi byahagaze mbere y’uko hashyirwaho gahunda yo kuringaniza umusanzu w’ababyeyi mu mashuri ya leta, bikaba bibarirwa mu mafaranga y’u Rwanda arenga miliyari esheshatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka